Umugandekazi Sheila uvugwaho gusambana na Eddy Kenzo, yagize icyo abivugaho

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize iminsi mike inkuru zicaracara mu bitangazamakuru byo muri uganda ko umuhanzikazi Sheilla yaba yarasambanye na Eddy Kenzo, kuri ubu uyu mugore yahakanye aya makuru yivuye inyuma.
Nk’uko bitangazwa na WBS TV, uyu Sheila yahakanye aya makuru ko nta mubano wihariye afitanye na Eddy Kenzo,Uretse ko babonanye mbere y’uko Kenzo asohora indirimbo yise Mbilo mbilo.
sheilla
Umunyamakuru wa WBS amubajije niba Umutima we utajya urarikira Kenzo, Yamusubije agira ati: “ Nta kintu kidasanzwe kiri hagati yanjye na Eddy Kenzo”.
Uyu muhanzi Sheilla yamenyekanye cyane mu ndirimbo Tabbu n’izindi zitandukanye ,akaba zwiho kuba umwe mu byamamare byo muri Uganda bishyira amafoto agaragaza ubwambura ku mbuga nkoranyambaga.
kenzo
Eddy Kenzo nawe yagiye agarukwaho kenshi mu bitangazamakuru avugwaho kuryamana n’abahanzi barimo Desire Luzinda n’abandi batandukanye.
Bitewe n’imyitwarire ikomeje kuranga abahanzi ndetse n’abandibiganjemo igitsina gore bo muri Uganda, ngo hagiye gushyirwaho ingamba zikumira iryo kwirakwizwa ry’amashusho n’amafoto by’urukozasoni ndetse rikanahana umuntu uzabigiramo uruhare aho bazakoresha ikoranabuhanga ko ibyo bikorwa bihembera ubusambanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *