Ngoma: Umugore arashinjwa kwica umugabo we akamuta mu musarane

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Nyamvura Claudine utuye mu mudugudu w’urutare, akagari ka Karaba,umurenge wa Kirembo, akarere ka Ngoma aho akekwaho kwica umugabo we Mutsindashyaka Prosper akamuta mu musarane .
Bimenyekanye nyuma y’imyaka 5, mu gihe abaturage bari bakomeje kwibaza aho uyu mugabo yagiye, ariko babaza Claudine aho umugabo we yagiye maze akabasubiza ko yagiye gushakira imibereho mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Ibi byakomeje kwanga mu nda abaturanyi ndetse n’umuvandimwe wa nyakwigendera, maze atanga amakuru ko Prosper yaburiwe irengero mu buryo budasobanutse.
Mutabazi Kennedy, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo, yavuze ko bakomeje guhanahana amakuru kugeza ubwo uyu mugore yabonye byamurangiranye yemera ko ari we wiyiciye umugabo we.
Uyu mugore yavuze ko yamwishe mu kwezi kwa Kamena mu 2011 maze amujugunya mu musarane abifashijwemo n’abaturanyi barimo na muramu we hanyuma agahita awusiba acukuza undi.
Mutabazi yagize ati” Yagize ati “Nyuma y’uko amakuru tuyamenye tuyabwiwe n’umuvandimwe we bavukana, twasabye ko polisi itwemerera tukajya mu rugo rw’uwo mugore, twaracukuye, nubwo ayo makuru atayemeraga , tumaze gukoresha umuganda w’umudugudu turacukura tugera ku mubiri w’umugabo we yishe mu myaka 5, kubera ko na we twari twamuzanye, nibwo yatubwiye ati ‘ mureke noneho mbambwize ukuri uko byagenze.”
Yakomeje agira ati :”Yatubwiye ko nyuma y’uko yashwanaga n’umugabo, abavandimwe ngo bamugiriye inama yuko yamwica, amwicira mu nzu, twe twari tuzi ko yamwifashije ariko tumubajije amakuru turi kumwe na Polisi yatubwiye ko yafatanyije n’abandi bagabo babiri aribo yanadutungiye agatoki bafatirwa aho bari mu muganda; ni abaturanyi barimo na muramu we.”
Taliki 30 Mata 2016, nibwo Nyamvura Claudine yatawe muri yombi, aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica yabigambiriye yahana n’ingingo 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya igifungo cya burundu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, kwicungura umutekano no kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *