AMAKURU Y’INGENZI YARANZE ICYUMWERU GISHIZE

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Ugushyingo kirangira ku ya 17 muri uku kwezi. Cyaranzwe n’amakuru mu byiciro bidatundukanye: politiki, umutekano, imikino, imyidagaduro n’utuntu n’utundi.

Twateguye inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize kandi zavuzweho cyane, duhereye ku ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame yihanangirije abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abakorana na bo bari mu Rwanda n’abasubiye mu byaha bari barafungiwe

Ubu ni ubutumwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangarije mu muhango w’irahira ry’abahawe inshingano nshya muri guverinoma ndetse n’abayobozi b’ingabo ku wa 14 Ugushyingo 2019 mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko.

Amahitamo ni abiri aba bantu bahawe: kureka gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, bakava muri ibi byaha by’ingengabitekerezo cyangwa se bagashyirwa aho bakagombye kuba bari nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

‘Muraza kutubona’ na ‘bizabahenda’ ni ubundi butumwa bwahawe abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu kandi wari waramaze kuba akamenyero. Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko ibintu bigomba gusubira kumurongo nk’uko byari bimeze.

Perezida Kagame yakomereje mu muhango wo gusoza amasomo n’amahugurwa y’abofosiye bato i Gako

Umuhango wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2019, abofisiye bato 320 barangiza amahugurwa n’amasomo yabo, bambikwa amapeti ya ‘Second Lieutenant’ (inyenyeri imwe).

Yibukije aba bofisiye ko ibyo u Rwanda rwagezeho harimo n’umutekano rubikesha ubufatanye hagati y’ingabo ndetse n’abaturage, abasaba gukomeza kubirinda.

Perezida Kagame yibukije izi ngabo ko zigomba guharanira amahoro, abanyarwanda bakabana hagati yabo, n’ibihugu by’abaturanyi, amahanga, hakabaho ubuhahirane n’ubwubahane, mu gihe habayeho kubusanya no kwanduranye, ibibazo bigakemurwa bitewe n’uko biba byaje.

Ku nshuro ya gatatu, inama yari guhuza u Rwanda na Uganda i Kampala yarasubitswe.

Inama igamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri bidacana uwaka yari kubera i Kampala tariki ya 16 Ukwakira 2019 ntiyaba, yimurirwa tariki ya 13 Ugushyingo na bwo birananirana, yimurirwa tariki ya 18 Ugushyingo na bwo ntibyakunda.

Iyi nama yari gukorwa na komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yashyizweho ku bw’amasezerano ya Angola yo muri Kanama agamije gusubiza mu buryo umubano ibihugu byombi byari bifitanye nk’uko bigaragara mu mateka.

Inshuro ebyiri, Uganda yavuze ko impamvu inama itabaye ari uko umuhuza, Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batari kuboneka. Ku nshuro ya gatatu, u Rwanda rwasabye Uganda kwimura itariki inama yari kuberaho (18 Ugushyingo) bitewe n’uko hari abagize itsinda ryo mu Rwanda rigize aka kanama batari kuboneka kuri uwo munsi nk’uko Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabidutangarije tariki ya 14 Ugushyingo. Itariki nshya inama y’i Kampala izaberaho ntabwo iratangazwa.

MU MADINI

Padiri Dr. Nyombayire na Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba ntibacana uwaka

Ibaruwa Musenyeri wa Byumba, Seliviliyani Nzakamwita yandikiye Padiri Dr. Faustin Nyombayire amusaba kwegura yakuruye umwuka mubi hagati y’aba bashumba.

Mgr. Nzakamwita yandikiye Padiri Nyomabyire ku wa 11 Ugushyingo, amusaba kwegura kuko yananiwe gukemura ibibazo biri muri kaminuza ya UTAB abereye umuyobozi kandi yarabigizemo uruhare runini.

Padiri Nyombayire yandikiye Musenyeri amusubiza, amubwira ko iyekuzwa rye ririmo akagambane, kubogama, kutubahiriza amategeko nkana, akarengane ndetse no kwirengagiza ukuri, mu byo yise ‘kuvangavanga ibintu.’

Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko ikibazo kiri muri Kaminuza ya UTAB kirigwaho n’ubuyobozi cyamenyeshejwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo.

Urukiko rwategetse ko Umuvugizi wa ADEPR afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwategetse ko umuvugizi w’itorero rya ADEPR, Rev. Karangwa John afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rev. Karangwa akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo impamyabumenyi ebyiri yifashishije ubwo yiyamamarizaga umwanya wo kuyobora iri torero.

IMIKINO

Umunyarwanda Munyaneza Didier ni we wegukanye Tour du Senegal yari imaze imyaka icumi idatwarwa n’Abanyafurika.

Tariki ya 17 Ugushyingo 2019, ibyishimo by’abanyarwanda cyane abakunda umukino w’amagare byasaze imitima ubwo, inkuru nziza yumvikanaga muri Senegal ko Didier Munyaneza ukinira Benediction Excel Energy y’i Rwamagana yegukanye Tour du Senegal 2019 yari ifite uduce turindwi.

Munyaneza Didier ukunze kwitwa ‘Mbappe’ w’imyaka 21 y’amavuko amaze irushanwa ryose yambaye umwenda w’umhondo. Uyu mwenda wambara uyoboye abandi ku rutonde rusange. Yahawe ibihembo by’uwagumanye umwenda w’umuhondo igihe kirekire, umunyafurika muto ndetse n’uwegukanye irushanwa muri rusange.

IMYIDAGADURO

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki yitabiriye iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ryabereye mu mugi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu tariki ya 15 Ugushyingo 2019.

Ni umuhanzi w’umunyarwanda wa mbere witabiriye iri serukiramuco ryitabirwa n’ibyamamare byanditse izina ku mugabane w’Afurika.

Davido, Tiwa Savage, Wizkid, Burna Boy na Teknomiles bo muri Nigeria, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Diamond Platinumz na Harmonize bo muri Tanzaniya na Vanessa Mdee wo muri Kenya bari mu byamamare byataramiye i Dubai hamwe na The Ben.

UTUNTU N’UTUNDI

Umugabo yagiye mu ihiganwa ryo kurongora umugore, ashiramo umwuka ubwo yari amaze gusohora inshuro zirindwi

Iyi nkuru yasakaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019, aho umugabo wahawe izina rya Davy yapfiriye muri Hoteli yo mu gace ka Ikotun gaherereye mu mugi wa Lagos muri Nigeria nyuma yo guhabwa intego yo kwemeza umugore mu mibonano mpuzabitsina, ashiramo umwuka ubwo bari bageze ku nshuro ya karindwi (Seventh Round).

Umugore wiswe Loveth yahize na Davy ko bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina, bashyiraho n’amafaranga yo muri Nigeria (Naira) ibihumbi 50 ku muntu utari burambirwe. Davy yakomeje kwihambira ngo yegukane amafaranga ariko birangira asizemo ubuzima.

Ubukwe bw’ibyamamare bwatumiwemo abantu 11 gusa

Umuhanzi w’Umuganda, Heli Loyce Agaba uzwi nka Heli Esli ku izina ry’ubuhanzi ndetse na Sunshine Melody uyoboye Kanta Group bakoze ubukwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 bwatumiwemo abantu 11, burangwa n’udushya gusa.

Ubu bukwe bwabereye muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Pawulo iri mu karere ka Kasese, bwatumiwemo ababyeyi bombi b’umukwe n’umugeni ndetse n’inshuti za hafi nkeya ariko ngo bagiye bazi ko bagiye gushimira Imana mu rusengero nk’uko bari babwiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *