Nkurunziza yabajijwe impamvu yohereza abasirikare hanze kandi ubwicanyi bwiyongera iwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Burundi bizihizaga umunsi w’umurimo,Nkurunziza yabwiye abenegihugu ko abakozi bahunze nibatagaruka ngo basubire mu mirimo yabo bazafatirwa ibyemezo bikakaye ndetse anabazwa impamvu bohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu gihe iwabo umutekano utifashe neza.
nziza
Taliki 1 Gicuransi, umunsi wahariwe abakozi n’akazi ku isi hose ariko ukaba warijihijwe kuri uyu wa mbere taliki 2 mu gihugu hose ariko ibirori nyirizina byizihirizwa mu ntara ya Kayanza.
Mu ijambo nyamukuru Nkurunziza yavugiye kuri radiyo, yabwiye abakozi bahunze ku mpamvu z’umutekano ko abahaye ukwezi 1 ngo babe bageze ku kazi, bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo bikarishye.
Abakozi ba leta bahunze ntibazwi neza uko bangana kandi bakaba bagihembwa, ariko umubare w’abarundi bahunze barenga ibihumbi maganabiri.
Uwo munsi w’umurimo wahaye rugari abakozi kuvuga ku bitagenda neza, baboneraho no kubaza Nkurunziza impamvu ingabo z’u Burundi zoherezwa mu butumwa bw’amahoro ariko mu gihugu imbere bagakomeza kwicwa, akaba ataragize icyo akivugaho.
Ibyo byagarutsweho nyuma yuko ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu Burundi, aho abasirikare bakomeye bagera ku 9 bamaze kwicwa mu gihe kitarenze amezi 8 hatabariwemo abaturage.
Ni kenshi Leta y’u Burundi yasabwe ko hakoherezwa abasirikare ibihumbi 5 ba UA bo kurinda abaturage no kugarura amahoro, ariko Leta irabihakana ivuga ko umutekano umeze neza ku kigero cya 90%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *