Kuri uyu wa kabiri taliki 3 Gicuransi 2016, nibwo umwana w’umwaka n’igice yatabawe ari muzima, nyuma yo kugwirwa n’igorofa akamaramo iminsi 4.
Ibi byemejwe na Polisi yo mu gihugu cya Kenya aho yatangaje ko uyu mwana yabonetse ku isaha ya sas kumi z’igitondo(04:00) agitera akuka, ahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe Kenyatta.

Umukozi muri Croix rouge ari nawe wabonye uyu mwana, yavuze ko yamubonye ari mu ndobo izengurukijwe ikiringiti , ariko bigaragara ko nta ho yavunitse ahubwo yajahajwe n’umwuma gusa.
Uyu mwana w’umukobwa atabawe, mu gihe hamaze gupfa abagera kuri 23 bagwiriwe n’iyo nzu, ariko Polisi ngo ikaba ikomeje gufatanya n’izindi nzego mu butabazi.
Si ubwa mbere inzu ihirima muri Kenya, kuko ngo mu myaka yashije i Nairobi no mu yindi mijyi hagaragaye inzu zaguye zihitana abatari bake ndetse zikanangiza bimwe mu bikorwaremezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


