Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yahanishijwe gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda nyuma yo gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano atwaye imodoka adakurikije amategeko agenga abatwara ibinyabiziga, aho atari yambaye umukandara w’umutekano.
Iki gihano cyashyizweho na Polisi y’u Rwanda nk’uko biteganywa n’amategeko, gisanzwe gihabwa umuntu wese ugaragaye muri aya makosa agamije gushyira ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi mu kaga.
Nyuma yo guhanwa, The Ben yagaragaje kwicuza ndetse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo agire abandi inama yo kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo yakoze.
Yagize ati: “Ejo bundi mwabonye amashusho namamaza indirimbo yanjye ‘My Name’ nakoranye na Kivumbi King. Nari mu modoka ntambaye umukandara, ikintu cyemewe nk’ikizira mu mategeko y’umuhanda.”
Yakomeje asobanura ko yahamagajwe na Polisi y’u Rwanda agahanirwa amakosa yakoze. Ati: “Nitabye Polisi yacu kandi nabihaniwe. Mbasabye imbabazi mwese kandi mbizeza kutazasubira ukundi. Nzajya nitwararika igihe cyose ndi mu muhanda.”
The Ben yashoje yibutsa abantu bose akamaro ko kubahiriza amategeko y’umuhanda, agira ati: “Twese dukwiye kubaha amategeko y’umuhanda kugira ngo tugereyo amahoro nk’uko Polisi yacu idahwema kubidushishikariza.”
Uyu muhanzi yari aherutse kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amashusho ye atambaye umukandara yagaragaye, bikavamo abamusabira gukurikiranwa kuko ari imyitwarire itemewe mu mategeko.
The Ben yari yarezwe n’uwitwa Edman Ishimwe ku rubuga rwa X aho yanditse agira ati “U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana,.. Polisi y’u Rwanda uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe.”


