Gh-CJJlWwAA5ef7

Abasirikare ba RDF barangije amasomo yagisirikare muri Qatar (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 22 no ku wa 23 Mutarama 2025 abasirikare b’u Rwanda bo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) barangije amasomo y’imyaka ine bigiraga mu mashuri makuru ya gisirikare muri Qatar.

Ibirori byo gusoza amasomo byitabiriwe na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umwami wa Qatar ndetse n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu byombi, u Rwanda na Qatar hamwe n’abandi bashyitsi batandukanye.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko abasoje aya masomo ari  abasirikare icyenda, barimo bane (4) bo mu Ngabo zirwanira ku butaka, ndetse na batanu (5) bo mu ngabo zirwanira mu kirere.

Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga Nyakubahwa Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abayobozi bakuru ba Qatar, ndetse n’itsinda ry’intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi Mukuru wa Rwanda Military Academy.

Aya masomo ni igice cy’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kongera ubushobozi mu bya gisirikare no guteza imbere umutekano.

Abasirikare barangije ayo masomo bashimiwe ku bw’umurava no kwitanga bagaragaje mu gihe cy’ayo masomo.

AMAFOTO

6 2 scaled Gh4yBpvXgAAniVX scaled Gh936cOW8AA1aCC scaled Gh936cHXAAA44oR scaled

Gh CJJdXgAA0H a Gh CJJdW4AA3NKW Gh CJK WsAAduJC Gh CJJlWwAA5ef7

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *