Nahawe ibihumbi 100 by’amadolari ngo nzice Museveni- Umusirikare wa Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umukozi nu rwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), Issa Arinaitwe Furaha avuga ko yahawe ikiraka cyo kwica Perezida Museveni umaze imyaka 33 ayobora iki gihugu.

Ibaruwa uyu musirikare w’umu ofisiye yandikiye Perezida Museveni yamutangarije ko yari yahawe ibihumbi 100 by’Amadorali ya Amerika, kugira ngo amwice ndetse ko na Gen Kale Kayihura wari umuyobozi wa Polisi ya Uganda yari azi iby’iyo misiyo.

Ikinyamakuru Thegrapevin gitangaza ko muri iyi baruwa yashimiye Museveni ku bw’ibyo akorera abagande, ati “Nyakubahwa mbasabye kwakira indamutso yanjye ndetse no kubashimira ubwo kutikunda ahubwo ugashyira imbaraga zose mu kuyobora Abagande, ubarindira ubuzima ndetse no kubarinda ubukene,

Ndagusaba kumbabarira ku bwo kukumenyesha biciye mu ibaruwa nkakumenera ibanga ntari narigeze nshyira hanze.

Nitwa ssa Arinaitwe Furaha w’imyaka 38 y’amavuko, nkaba mwene Mohammed Kabayiza na Safiina Mukagihamanyi.

Gen Kale Kayihura uvugwa nk’uwari uzi umugambi wo kwica Museveni, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe 2018 nibwo Perezida Museveni yamuvanyeho amusimbuza Okoth Ochola ndetse ku wa 13 Kamena 2018 arafungwa anajyanwa mu rukiko ariko nyuma aza gufungurwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nahawe ibihumbi 100 by’amadolari ngo nzice Museveni- Umusirikare wa Uganda
    ibyo nuguca incuro sha ni politic arimo we na museveni

  2. Nahawe ibihumbi 100 by’amadolari ngo nzice Museveni- Umusirikare wa Uganda
    ibyo nuguca incuro sha ni politic arimo we na museveni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *