Intambara ya Kabiri y’Isi yatangiye mu 1939 irangira mu 1945, nyuma yaho ni bwo ijambo ‘Super Power’ cyangwa se ‘Igihugu gifite ububasha’ ni bwo ryadutse gusa Ubumwe bw’Abasoviyete na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni byo bihugu byari bifite iyi ntebe.
USA ubu iyobowe na Donald Trump, Perezida wayo wa 45, intebe y’ubuhangange mu 1991, ubwo Intambara y’Ubutita hagati yayo n’Ubumwe bw’Abasoviyete yarangiraga. Muri uwo mwaka ni bwo Abasoviyete bwari bugizwe n’Uburusiya, za Ukraine, Yugoslavia n’ibindi bihugu bwitandukanyije.
USA ni igihugu gifatwa nk’igikomeye kugeza ubu bitewe n’ububasha igira ku mahanga cyane nko mu gutanga ibihano n’imyanzuro ku bihugu bimwe na bimwe n’abayobozi babyo. Tuzi iki gihugu gifatira ibihano ibihugu nka Libya na Perezida wakiyoboraga, Muammar Qaddafi, yafatiye ibihano Iraq na Sadam Hussein, yafatiye ibihano Iran bitewe n’ibitwaro bya kirimbuzi yakomeje gucura, Cuba, Syria,Koreya ya Ruguru na Sudan. Yohereje ingabo zayo muri Syria ngo zirinde umutekano, muri Somalia na ho ni uko, hari izo yohereje muri Arabia Saudite kuva mu ntamabara yo mu kigobe cya Perse yarangiye tariki ya 28 Gashyantare 1991 n’ahandi…
Ku isi hari imiryango mpuzamahanga yagafatiye imyanzuro ibihugu bigaragaramo umutekano muke ndetse n’abayobozi babiyobora nk’Umuryango w’Abibumbye, bigizwemo uruhare n’akanama k’umutekano kayo ariko hari igihe USA ifata umwanzuro bitabaye ngombwa ko ibisaba uyu muryango ibereye umunyamuryango. Hafi imyanzuro yose, USA ifashe, ihabwa umugisha.
USA iri mu muryango wa NATO (North Atlantic Treaty Organisation) urimo ibihugu 28 nk’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Canada, Turkiya, Ubutaliyani, Ububiligi… Washinzwe mu 1949 i Washington DC, ukaba ufite ikicaro i Brussels mu Bubiligi. Uyu muryango ufite ijambo rikomeye ku mutekano w’isi kuko wagiye ugaragara mu bikorwa byo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ndetse no gutabara ahari umutekano muke, kimwe no gufasha ibikorwa byo guhirika ku butegetsi nk’ibyabaye muri Libya, Muammar Qaddafi yicwa mu 2011.
Amerika ikura hehe ubwo bubasha?
Twakomoje ku mateka y’Amerika, tuvuga ku miryango mpuzamahanga ifite mu nshingano umutekano w’amahanga, ubu tugiye kureba aho iki gihugu cy’igihangange gikura ubu bubasha. Ntitugomba kwibagirwa ko ibihugu nk’Ubushinwa n’Uburusiya na byo bikomeye ku buryo hari n’abashyira Amerika inyuma y’ibi ngibi mu bushobozi.
Imbaraga z’Igisirikare n’inzego z’ubutasi
Amerika yohereza ingabo zayo mu mahanga kuko izi neza ko zifite ubushobozi bwo gukemura ikibazo kiba kiriyo. Amakuru yo mu 2016 yavugaga ko iki gihugu gifite ingabo miliyoni 17 ziri mu byiciro bitanu: US Army, US Marine Corps, US Navy, US Air Force na US Coast Guard. Muri uwo mwaka, izigera ku 210,000 zari zaroherejwe kurwana no kurinda umutekano. Ikoresha imitwe y’ingabo zidasanzwe nka American Snipers, Navy Seals na Delta Force mu kurwanya umwanzi.
Iki gihugu gifite urwego rw’ubutasi, CIA (Central Intelligence Agency) rwashinzwe mu 1947 n’urw’igisirikare, DIA (Defense Intelligence Agency) rwashinzwe mu 1961. Izi nzego zombi zifasha iki gihugu kwivuna umwanzi wagerageje cyangwa ushaka guhungabanya umutekano wacyo. Nta gushidikanya, ba Sadam Hussein , Osama bin Laden n’muhungu we, Hamza bayoboye Al Qaeda, Abu Bakr al Baghdadi wa ISIS na Qaddafi.
Amateka yayo yabaye igikangisho
Kuba yaranesheje aba bagabo bakomeye twavuze haruguru, baba abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ikomeye ku isi, bituma amahanga Amerika ifatiye umwanzuro cyangwa igihano atuza.
Ifaranga ryayo riyihesha icyubahiro
Idolari ry’Amerika ni ifaranga rikoreshwa mu bihugu byinshi ku isi ku buryo hari ibihugu bimwe bikoresha cyane idolari kurusha ifaranga ryo mu rugo nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Idorali ni ifaranga ritajya rita agaciro, bityo ibihugu byinshi bitizeye ko ifaranga ryabyo ryaguma hamwe bigahitamo kurikoresha kugira ngo ubukungu bwabyo budahungabana. Amafaranga y’ibihugu bikiri inyuma mu iterambere n’ibiri mu nzira yaryo ari kugenda atakaza agaciro ariko ntibyigeze bibaho ku idolari.
Hari indi mpamvu yitwa ‘Monetary Volume’, aho umuntu ahitamo kwitwaza idolari kubera ko rimwanguhiye kandi rivunje menshi mu mafaranga akora imbere mu gihugu.
Ibi bigaragaza ko igihugu cyakwanga umwanzuro w’Amerika cyagira ihungabana rikomeye mu bukungu.
Ububanyi n’Amahanga
Amerika ni igihugu kiri mu miryango myinshi kandi kikagira imishinga myinshi ifasha ibihugu biri inyuma cyangwa mu nzira y’iterambere kandi igafasha ibihugu mu kugarura umutekano n’amahoro. Twavuga ko ifite inshuti nyinshi ku buryo uwagerageza kuyirwanya cyangwa kutayumvira byamugiraho ingaruka mbi. Urugero rwa hafi ni uriya muryango wa NATO irimo, wiyemeje kurinda umutekano w’igihugu icyo ari cyo cyose kiwugize. Nta n’uwashidikanye ko igisirikare cyayo kiramutse cyihuje cyarandura umwanzi aho yava akagera.
Ibyinshi muri ibi ni byo Amerika yatsindishije andi mahanga nk’Uburusiya busa n’aho bukora bwonyine kandi ifaranga ryabwo (Ruble) na ryo rikaba nta gaciro kanini rifite (rimwe ringana n’amafaranga y’u Rwanda 14.5) , ifaranga ry’Ubushinwa (Yuan) na ryo nta gaciro kanini rifite ku isoko mpuzamahanga (Yuan 1 ringana n’amafaranga y’u Rwanda 132.5) n’ubwo ibindi busa n’aho buri kubigeraho muri iki gihe. Ubu ngubu idolari ry’Amerika rimwe rivunje amafaranga y’u Rwanda 932.6.



