Umugabo witwa Samson Ijebu yashyingiranywe n’abagore babiri icyarimwe mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, mu mujyi wa Odovie, uherereye mu karere ka Ughelli, muri Leta ya Delta, mu gihugu cya Nijeriya.
Aba bagore bombi basangiye izina rimwe rya mbere, Ejiro.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ari uwahoze ari umuyobozi w’umudugudu ndetse akaba n’umwe mu bagize itorero Winners Chapel.
Kwamamaza kw’ubu bukwe byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko batunguwe, mu gihe abandi bagaragaje ko ari ibisanzwe mu muco wa bamwe muri ako gace.
AMAFOTO



