Mu gihe ku isi ibihugu bitandukanye usanga byitaka ko bifite intwaro za kirimbuzi kurusha ibindi, hari ibizwi neza ko ari intavongerwa, nyuma yuko byagiye binabigaragaza mu ntambara zitandukanye.
1o.Syria
Iki gihugu kizwiho kugira ibitwaro by’ubumara bwa iraniyumu, kikaba kinavugwaho gucumbikira imitwe y’iterabwoba irimo na ISIS.
Perezida w’iki gihugu Bashar Al- Assad yemeye ko azatwika ibi bitwaro ariko kugeza ubu nta buryo buragaragara.
9.Libya
Mbere yuko mu 2011, muri Libya habaye impinduramatwara, Muamar Gaddafi ataricwa, yari yasezeranyije Amerika n’Ubwongereza ko agiye gusenyura ibyo bitwaro ariko yapfuye ataragira icyo abikoraho.
8.Iran

Muri Nyakanga 2015, nibwo Amerika,Uk,Ubufaransa,Ubushinwa,hamwe n’ubumwe bw’Uburayi byasinyanye amasezerano ko Iran igomba kureka gukora ibindi bitwaro bya kirimbuzi, gusa kugeza ubu ntacyahindutse.
7.China

Ubushinwa kuva 1945 intambara ya II yisi yarangira, bwagize ububiko bw’ibitwaro bwa kirimbuzi bukakaye kugeza ubu hakaba hari ikoranabuhanga rigikorwa ngo byiyongere.
6.Ubuhinde
Iki gihugu cyagerageje gusuzuma ibi bitwaro bya kirimbuzi mu 1974, ndetse no muri 1998 nyuma yuko igihugu cy’abaturanyi cya Pakistan gikora igerageza ry’ibitwaro byacyo .
Iri geragezwa ry’ibi bitwaro by’ubumara biri mu byatumye ibi bihugu bitinyika bigaragaza ko bifite imbaraga.
5.Israel
Iki gihugu kirihariye mu bihugu bifite ibitwaro, gusa ntabwo gikunze gushyira ahagaragara ubushobozi nyabwo bw’ibi bitwaro.
Israel yafashe ingamba zo kutazagaragaza ibi bitwaro mu bindi bihugu bikomeye.
4.Pakistan
Kugeza ubu Pakistan yamaze kugaragaza ibitwaro bya kirimbuzi bigera ku 120, gusa ngo ububiko bw’ibyo bitwaro ni buto ugereranyije ubwo icyo gihugu cyifuza.
Ubu bivugwa ko mu 2025 Pakistan izaba ifite ububiko bw’ibitwaro bya kirimbuzi buzaba buri ku mwanya wa 3 ku isi.
3.Uburusiya
Uburusiya buri mu bihugu bitinyitse, nyuma yuko bufite ibitwaro bisaga 4500 kandi bukaba bugikomeje gukora ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibi ngo bituma Perezida w’iki gihugu akaza ubushotoranyi ku bindi bihugu aho aba ateganya ko hagize ikizamura uburakari yahita akigabaho igitero.
2.Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko ifite ibitwaro bya kirimbuzi mu ntambara ya II y’isi yose mu 1945, aho yateraga Bombe mu mujyi wa Hiroshima na Nagasaki.
Abantu barenga 100,000 barapfuye abandi baramugara kugeza ubu bakaba bagihura n’ingaruka zabyo.
Ibyo byatumye USA itinyika kugeza ubu ikaba iri mu bihugu bifata ibyemozo ku isi.
1.Korea ya ruguru
Korea ya ruguru iyobowe na Kim Jong, iyoboye urutonde rw’ibihugu bikanganye mu bitunze ibitwaro bya kirimbuzi, aho yigeze no guhanwa nyuma yo gukora igerageza ryo guturitsa bimwe mu bitwaro byayo.
Iki gihugu gihora gishotora ibindi bihugu birimo na Korea y’Epfo bihana imbibi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


