20250130_095150

Icyo ba Perezida ba EAC basabye Tshisekedi nyuma y’ifatwa rya Goma

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatatu wasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi.

Byasabiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yateranye nyuma y’iminsi mike inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imirwano yo muri Goma kandi yasize FARDC itakaje ingabo nyinshi, zirimo izibarirwa mu 5,000 zahisemo kurambika intwaro zikishyikiriza M23, mu gihe izindi zirenga 100 zahungiye mu Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama kandi RDC yatakaje abacanshuro 288 bahoze barwana ku ruhande rw’Ingabo zayo na bo bayamanitse, mbere yo kuva mu mujyi wa Goma banyuze mu Rwanda.

Umwanzuro wa gatandatu w’Inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC usaba M23 na Leta ya RDC guhagarika imirwano, ikindi impande zombi zigashyiraho uburyo bwo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’intambara.

Uwa karindwi wo usaba Kinshasa kujya mu mishyikirano na M23, uti: “Inama yasabye inzira y’amahoro mu gukemura amakimbirane, inasaba ikomeje Guverinoma ya RDC kujya mu mishyikirano n’abafatanyabikorwa bose, barimo M23 n’indi mitwe.”

EAC kandi yatangaje ko yo n’Umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) bateganya guhurira mu nama yihutirwa, mu rwego rwo gushaka igisubizo.

EAC yasabye Tshisekedi kujya mu biganiro na M23, mu gihe we yaraye atangaje ko hari igisubizo gikakaye yamaze kubona kigomba kumufasha gutsinda M23 no kuyirukana mu bice byose igenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *