ginlqtgw8aacbsf-a0a13

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’Akarere.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Brig Gen Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

U Rwanda na Qatar bisanganywe umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubwikorezi n’ishoramari.

Ku wa 15 Mutarama 2025 nibwo ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’indege.

Mu rwego rw’ubufatanye mu by’ubwikorezi, Qatar Airways ifite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, kandi ibiganiro bikomeje ku kuba yakwagurira ishoramari ryayo muri RwandAir.

Umubano w’u Rwanda na Qatar wakomeje gushimangirwa n’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar muri Gashyantare na Ukuboza 2024, aho yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix ry’igikombe cya Formula 1.

Ku rundi ruhande, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019 na 2022, agaragaza ubushake bwo gukomeza gutsura umubano n’u Rwanda.ginlsfnwaaavznp eaf8f

ginlqtgw8aacbsf a0a13

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *