Akenshi, umuntu ashobora gukunda undi ariko akagerageza kubihisha kubera impamvu zitandukanye—ishyaka, gutinya kwerekana amarangamutima cyangwa kutamenya uko undi abyakira. Ku bagore, hari ibimenyetso bito bishobora kugaragaza ko bamukunze ariko bakabihisha.
Niba wibaza niba hari umugore ugufitiye amarangamutima ariko akabihisha, reba ibi bimenyetso bishobora kukwereka ukuri. Nubwo atavuga neza ko agukunda, imyitwarire ye ishobora kukwereka byinshi.
1. Agusekera kenshi
Iyo umugore ahora agusanganira aseka, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko agukunda ariko akabihisha. Guseka ni uburyo bwo kugaragaza ko yishimye kukubona ndetse ashobora kuba ategereje ko ari wowe ufata iya mbere.
2. Akina n’umusatsi we
Iyo aganira nawe agasa nk’ukina n’umusatsi, bishobora kuba uburyo bwo kwerekana ko yishimiye kukuba hafi. Niba kandi afata imyifatire isa n’iyawe nko kugorora umubiri uko ubikoze cyangwa guhuza uburyo bw’imivugire, ni ikimenyetso cy’uko agufitiye amarangamutima.
3. Yerekana ijosi rye
Kwambara imyenda ifunguye ku ijosi, kugorora ijosi cyangwa gukurura umusatsi kugira ngo irigaragaze ni ikimenyetso cy’uko ashaka ko umwitaho. Iki gikorwa kigaragaza icyizere no kwiyumva nk’umuntu wishimiye kuba hafi yawe.
4. Abigaragaza mu ndoro ye
Iyo umugore agutumbiriye akareba hirya vuba na vuba, aba ashaka kureba uko umwitaho ariko atifuza ko ubimenya. Niba ubona ko ahora akurebaho ariko akihutira gukuraho amaso, ashobora kuba agukunda ariko agatinya kubigaragaza.
5. Akora ku munwa we cyangwa akaruma iminwa
Kwiyumanganya cyangwa kwifata ku munwa ni ikimenyetso cy’uko umugore ashobora kuba agufitiye amarangamutima. Iyo abikoze ari mu kiganiro nawe, ashobora kuba atabizi ko abikoze ariko bikaba byerekana ko agushimye.
6. Agira ubwoba cyangwa akagira isoni iyo muri kumwe
Umugore ashobora gukunda umuntu ariko akabihisha, bikagaragarira mu bintu nka gucanganyikirwa, guseba cyangwa kugira isoni iyo muri kumwe. Niba ubona agira ubwoba cyangwa akitwara nk’utisanzuye, bishobora kuba ari uko agukunda ariko atinya kubigaragaza.
7. Agusatira wese
Imyitwarire ye ishobora kukwereka amarangamutima ye: niba ahora agusatira, afunguye amaboko cyangwa yerekana umubiri we mu buryo bworoheje, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ashaka kuba hafi yawe.
8. Yibuka ibintu bito kuri wowe
Iyo umugore yibuka ibintu bito wigeze kuvuga cyangwa gukora, nk’ibyo ukunda cyangwa aho wakuriye, ni ikimenyetso cy’uko agufata nk’umuntu wihariye kandi akwitaho cyane.
9. Aguha amashimwe ataziguye
Ashobora kukubwira ko witwara neza mu kazi, ko ufite impano cyangwa ko wambaye neza, ariko atabivuga mu buryo bweruye bw’urukundo. Ibi bishobora kuba uburyo bwo kukwereka ko agushimye ariko atifuje kubigaragaza cyane.
Iyo ubona ibi bimenyetso kenshi, birashoboka ko uwo mugore agufitiye amarangamutima, ariko akabihisha ku mpamvu zitandukanye.


