000_36WK7AL

Usibye gutsinda M23 ibimenyetso byafatiwe i Goma byerekana ko intego yari no gutera u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Ibimenyetso byavumbuwe mu Mujyi wa Goma nyuma yo kwigarurirwa na M23, ngo birerekana ko umugambi w’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa wari ugukubita inshuro M23 ndetse urugamba rugakomereza mu Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru yamagana itangazo ry’inama ya SADC.

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego bishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) byavuzwe mu itangazo ry’Inama Idasanzwe y’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye ku itariki ya 31 Mutarama 2025, ruvuga ko “RDF irinda imipaka y’u Rwanda iterabwoba kandi ikarinda abasivili, ntabwo itera abasivili”.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuri iki Cyumweru, itariki 2 Gashyantare 2025, rivuga ko “SADC yohereje ingabo kurwana mu butumwa bwa SAMIDRC, mu rwego rwo gushyigikira intambara ya guverinoma ya DRC irwanyamo abaturage bayo, M23 ndetse n’abagize umuryango wabo, benshi muri bo bahungiye nk’impunzi mu Rwanda no mu karere kose. Guverinoma ya DRC kandi yiyemeje gutera u Rwanda no guhirika guverinoma yayo, nk’uko byavuzwe na Perezida Tshisekedi”.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Biragaragara ko SAMIDRC ifatanije n’abafatanyabikorwa b’ihuriro barimo Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro b’i Burayi ari bo shingiro ry’amakimbirane, kandi ntibagomba kuhaba kuko biyongera ku bibazo byari bisanzweho”.

Ingingo ivuga ko SAMIDRC yatumiwe na Guverinoma ya DRC nta gaciro ifite kubera ko bahari kugira ngo barwanye abenegihugu b’icyo gihugu, kandi bazane intambara mu Rwanda nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga.

“Amakuru aheruka aturuka muri Goma ku byavumbuwe, hamwe n’ibimenyetso byerekana imyiteguro y’ibitero, byateguwe hamwe n’ingabo z’amahanga zirwanira mu burasirazuba bwa DRC, harimo na FDLR, byerekana ko intego z’imirwano zitari zigarukiye gusa ku gutsinda M23, ahubwo no gutera u Rwanda.”

U Rwanda rero ngo rwakomeje guharanira ko habaho igisubizo cya politiki mu gukemura amakimbirane akomeje kandi rwishimira inama ihuriweho n’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC.

 

Giw pqyXUAAEHf9

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *