Minisiteri y’ubuzima irizeza Abanyarwanda ko inzitiramibu ziri gutangwa zujuje ubuziranenge

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuzima irizeza Abanyarwanda ko inzitiramibu ziri gutangwa muri iki gihe zujuje ubuziranenge nyuma y’aho mu mwaka wa 2012 higeze gutangwa inzitiramibu nyuma bikaza kugaragara ko zifite ibibazo byo kutuzuza ubuziranenge bikaba byarangize ingaruka ku baturage kuko icyo bari bazibahereye cyo kubarinda malaria kitagezweho ahubwo ikarushaho kubibasira cyane cyane mu bice by’igihugu bishyuha.

Mu mpera z’ukwezi gushize kuwa 26 Mata ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu, Icyumweru cyahariwe kwita ku Buzima bw’Umubyeyi n’Umwana, mu Murenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gicumbi, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yahaye ikiganiro abanyamakuru bamubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima harimo n’ikibazo cy’inzitiramibu abaturage ba Gicumbi bavugaga ko izo bahawe mu myaka ibiri ishize aho kubarinda malaria ahubwo zayibateye.

Dr. Patrick Ndimubanzi yasubije agira ati: “Hari inzitiramibu twigeze gutanga muri 2012 zari zifite ikibazo. Ariko izo nzitiramibu twahise tuzisimbura. Ubu inzitiramibu twatangiye gutanga nyuma y’icyo gihe zose zujuje ubuziranenge” .

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka ushize batanze inzitiramibu zigera kuri miliyoni n’igice, muri uku kwezi kwa gatandatu bakaba bategereje izindi nzitiramibu miliyoni imwe, noneho nyuma yo mu kwa karindwi hakaba hari izindi miliyoni 5 zizaza, aho hizewe ko mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hazaba hamaze kugezwa inzitiramibu zigera kuri miliyoni 6 zujuje ubuziranenge. Yongeyeho ko izi nzitiramibu zizewe kuko mbere yo kuva mu ruganda zipimwa ndetse zagera no mu Rwanda bakongera bakazipima kugirango ubuziranenge bwazo bwizerwe.

????????????????????????????????????
Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima

Dr Ndimubanzi avuga ko mu gutanga inzitiramibu nshya bahereye mu bice bishyuha cyane kuko ngo ari naho malaria yibasira nko mu Karere ka Nyagatare, Kirehe, Huye, na Ngoma ariko yizeza abaturage ba Gicumbi ko izo bari guhabwa zigenewe abagore n’abana nta kibazo zifite na gito.

Yabajijwe impamvu ari abagore n’abana babanje guhabwa inzitiramibu mbere y’abandi, avuga ko mu Rwanda hose abagore n’abana ari bo bahereweho kuko ngo ari nabo bibasirwa cyane na Malaria, ndetse hakaba haranaherewe ku turere dushyuha cyane kuko ngo natwo ari two malaria yibasira cyane.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima yanabajijwe icyo bagiye gukora ku kibazo cy’indwara z’impiswi ndetse n’inzoka cyongeye kugaragara, avuga ko izi ndwara ziterwa n’ikibazo cy’isuku nkeya no kunywa amazi atari meza, aho yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda bose kugira isuku mu byo bakora byose, bakajya bakaraba intoki mbere yo kurya, bagakaraba umubiri bagasukura ibikoresho byabo.

Yashimangiye ko ikintu cya mbere cy’ingenzi ari ukwirinda indwara kuko iyo umuntu yarwaye biba byatinze. Yagiriye inama abaturage bose yo kwirinda aho imibu yakororokera hose, nko mu bidendezi by’amazi, ibihuru, ndetse bakibuka gufunga amadirishya kare. Ikindi nuko bagomba kurara mu nzitiramibu kandi bakajya bajya kwivuza hakiri kare.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *