Nyuma yo kugenda yegukana imidali itandukanye mu marushanwa yo koga, Abba Marcus umuhungu wa Chameleone Kuri ubu agiye guhagararira igihugu cya Uganda mu marushanwa azabera muri Kenya yo koga.
Abba Marcus yatangiye ahiga abandi mu marushanwa yahuje abanyeshuri bo ku bigo bitandukanye yabaye umwaka ushize ku kigo cy’amashuli “ Rainbow International School”.

Amaze kwegukana umudali wa zahabu inshuro enye, Kuri ubu akaba yatoranyijwe nk’umwana w’umuhungu uzahagararira igihugu mu marushanwa “Junior National Championship swimming competition” azabera muri Kenya kuwa 13 – 15 Gicurasi uyu mwaka, azahuza urubyiruko rwahize abandi mu byo koga mu bihugu byab o.

Uyu mwana w’umuhungu unakomeje kwigaragaza mu muziki nk’ushaka gutera ikirenge mu cya se, arasaba Abagande kumusengera ngo azegukane intsinzi.
Yagize ati: “ Iyo Yesu avuze ngo yego nta muntu ushobora kuvuga ngo Oya, bityo mu nsengere nzegukane iki gikombe gitahe iwacu”.
Kuba yakwegukana iki gikombe ntibyaba bitunguranye Kuko umwaka ushize yahagarariye ikigo yigaho cya Green Hill Academy mu marushanwa yari yahuje abazi koga baturuka mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Aza kurusha abandi afatwa nk’Umukinnyi mwiza kuko yagaragaje ubuhanga mu bo yarushanwaga nabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


