Abaturage b’umudugu wa Rubyiruko mu kagari ka Rushyarara n’uwa Kageyo mu ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baratakambira Meya mushya w’aka karere Mukamasabo Appolonie ku kibazo bamaranye imyaka 8 bashingiwe amapoto bizezwa umuriro w’amashanyarazi bategereza ko bazawuhabwa ngo n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Baganira na Bwiza.com, bavuze ko bamwe batujwe muri iyo midugudu bavanywe aho bari batuye mu manegeka,nubwo ngo n’amazu batujwemo asa n’aya ntayo ariko bahagejejwe bizezwa amashanyarazi, muri 2011 bashingirwa amapoto ya mbere,muri 2012 bashyirirwaho insinga z’amashanyarazi,muri 2013 bashyirirwaho za cash power ku mapoto no ku mazu, bizezwa ko mu minsi mike yakurikiragaho bazaba bacana none na n’ubu ngo baracyamurikisha ibishirira.
Nsabimana Jean Pierre,umwe muri bo avuga ko abayobozi b’aka karere bose basimburanye kuva muri 2011 babizezaga ko bagiye gusezerera ikizima,babonye bitinze biteraniriza amafaranga ngo bawizanire bageza kuri miliyoni y’amanyarwanda, bahamagara abakozi ba EWSA y’icyo gihe baza kubarebera ngo bababwira ko kuwubona byasaba miliyoni 7 basanga batayabona barawihorera.
Ati’’ uwari Meya Habyarimana Jean Baptiste iyo yazaga ino nta kindi yatubwiraga uretse kutubwira ko umusibo ari ejo ejobundi tukaba twasirimutse natwe ducana amashanyarazi,agiye uwamusimbuye Kamari Aimé Fabien ndetse n’uwari Guverineri w’iyi Ntara Mukandasira Caritas batubwira ko kizakemuka bidatinze none bose barinze bagenda batabikemuye, tukibaza impamvu yo kutubeshya bigeze aho.’’
Bavuga ko muri 2014 ari ho bamwe mu baturage bake bashyiriwemo uwo muriro ku mapoto atarenga 5 yo mu mudugudu wa Rubyiruko mu kagari ka Rushyarara n’andi nk’ayo yo mu wa Kageyo muri Gasovu ,ababikoze bahita bigendera,abandi na bo bibwira ko bagiye kuwuhabwa na n’ubu,bakomeza gutakambira ubuyobozi bw’akarere bubizeza ibitangaza, bakavuga ko ubwo gafite umuyobozi mushya akwiye kubasura akareba iki kibazo atabatera igipindi nkabamubanjirije nk’uko babivuga,ahubwo abizeza kubakemurira ikibazo cyabananiye.
Undi muturage ati’’ no muri 2016 twandikiye akarere twibutsa kavunira ibiti mu matwi na n’ubu nta gisubizo twigze tubona ahubwo dufite impungenge ko aya mapoto yazatwangirikiraho nta n’icyo atumariye,mu gihe abawubonye ubafasha gutera imbere twe tugikanuye amaso.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Uwizeyimana Emmanuel avuga ko koko iki kibazo kimaze igihe ariko icyabitindije ari insinga y’amashanyarazi bari barahawe idafite umuriro uhagije,ikibazo kikaba cyarashyikirijwe REG bagiye kuyihindura abaturage bakabona amashanyarazi .
Ati’’bari bahawe insinga zidafite umuriro uhagije kuzifatiraho bikaba byarajyaga gutuma abandi bayabura,ubu turi muri gahunda y’ubuvugizi ngo haze izifite uhagije bikure abaturage mu gihirahiro nubwo ntababwira ngo ejo cyangwa ejobundi bazaba bacana,ariko ntekereza ko umwaka utaha uzarangira cyakemutse.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel, avuga ko iki kibazo kizwi REG yagombye kuba yaragikemuye,bakaba bagiye kuvugana n’abakozi bayo bakaza kureba ikibazo nyirizina gihari gituma abaturage bamara imyaka 8 yose mu gihirariro nk’icyo, niba hari n’ikibazo abaturage bakimenye ariko ngo bive mu nzira.
Ibibazo bijyanye n’amashanyarazi muri aka karere abaturage b’imirenge inyuranye bavuga ko bimaze kuba byinshi kandi by’ingorabahizi ,bakavuga ko batabona abakozi ba REG ngo babibabaze bakibaza ikindi ngo bakora mu karere niba batabegera ngo baganire ku bibazo bafite,kuko uretse aba hari n’abo mu mirenge ya Bushenge, Bushekeri n’ahandi bateranije n’amafaranga ngo bayizanire bikanga, hakaba n’ibibazo by’ahagiye hacishwa imiyoboro yayo abaturage ntibishyurwe,n’ibindi bijyanye na yo bumva byahabwa umurongo unoze bigakemuka.


