Ubukana bw’amatora ya Perezida w’Amerika ahanganisha abaherwe mu 2020

Mu bantu 22 bashaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2020, harimo abaherwe babiri bitezweho kuzashyushya aya matora azaba tariki ya 3 Ugushyingo. Inkuru yatunguye isi nzima ubwo umuherwe Michael Bloomberg (mu 2018 yari ku mwanya wa 9 n’amadolari y’Amerika miliyari 55.5) yatangazaga ko agiye guhangana na Donald Trump kuri uyu […]

Abagandekazi Bane bafatiwe mu Buhinde bateza umutekano muke

Abagandekazi bane bafatiwe mu Mujyi wa Delhi mu Buhinde nyuma yo guteza umutekano muke mu muhanda ndetse banatswe ibyangombwa barabibura. Aba bagandekazi ni Gloria Nabvare, Maarima, Namakula Kurolin na Daralu Chirtin, bakomoka mu duce twa Mukono na Kampala muri Uganda. Batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2019. ikinyamakuru indiatimes gitangaza ko […]

Goma: 25 ni bo bapfuye harimo n’abahiriye mu nzu indege yagonze

Abaguye mu mpanuka bavanwaga mu bisigazwa by'indege n'inzu yahiye

Indege ya kompanyi ya Busy Bee ifite izina rya Dornier-228 imaze guhanukira hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma ubwo yerekezaga mu mugi wa Beni uri mu bilometero 380. Amakuru yabanje ku binyamakuru bitandukanye bikorera mu burazirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yavugaga ko iyi ndege yari itwaye abantu 19 barimo abakozi bayo 2 yaguye mu […]

Umusirikare wa Congo yafatiwe mu murima w’umuturage yiba inyanya

Umwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yafatiwe mu murima w’umuturage arimo kwiba inyanya. Uyu musirikare yafashwe yiba umuturage wo muri Kamanyola, bityo ngo akaba yari asanzwe azwiho iyo ngeso ariko nta gihamya bafite ngo bamurege bamushinja Gusahura no kwiba mu mirima y’abaturage. Ikinyamakuru Imurenge, gitangaza ko uyu musirikare yafashwe ahagana saa […]

Yagejejwe mu rukiko ashinjwa gukatisha imakasi igitsina cy’umugabo we

Umugore wo muri Argentine yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 13 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we abanje kumubabaza bikomeye amukata igitsina. Brenda B washinjwe gukata igitsina cy’umugabo akoresheje imakasi ikata ibyatsi (sĂ©cateur) yiregura mu rukiko rwo mu mujyi wa Cordoba; yavuze ko nta mugambi yari yarigeze wo kwica. Yagize ati “Naribeshye cyane ku […]

DRC: Bwa mbere mu mateka teritwari ya Minembwe igiye gusurwa n’umukuru w’igihugu

ferex_.jpg

Ibi ni ibyemejwe mu nama y’Abaminisitiri ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yize ahanini ku mutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, yayobowe na Prezida Felix Tshisekedi ubwe ku wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019. Mu byemejwe harimo ko ikibazo cy’umutekano kigomba guhagurukirwa nk’uko Umukuru w’Igihugu yabyiyemeje. Perezida Tshisekedi akaba yaribukije inzego zishinzwe umutekano ko hagomba […]

Amafoto y’ubukwe bw’uwakoresheje amashilingi miliyoni 30 atera ivi

Umuhango wo gutera ivi watwaye miliyoni 30 z'amashilingi

Umunyamategeko, Simon Ssenyonga n’umunyamakuru wa televiziyo ya UBC, Sharon Kyomugisha bakoze ubukwe bw’umuhango wo gusaba buvugwaho gutwara akayabo k’amafaranga bitewe n’ibyakoreshejwemo. Muri nzeri ni bwo inkuru ya Simon Ssenyonga yasakaye, ivuga ko yakoresheje amashilingi ya Uganda miliyoni 30, yose yagendeye mu muhango wo guterera ivi umukobwa yita ‘uwo ubuhanuzi bwamuhishuriye’. (source: My Wedding) Aya mashilingi […]

Erithrea: Abaturage burira imodoka ya Perezida bashaka kumusuhuza-amafoto+video

erit0.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y’abasore bo muri Erithrea burira imodoka itwaye Umukuru w’iki gihugu, Perezida Isaias Afwerki na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed. Bitewe n’umutekano w’abakuru b’ibihugu ukazwa cyane mu mahanga yose, ntabwo biba byoroshye ko umuturage amugeraho ngo amusuhuze. Yewe ikimenyimenyi ni uko iyo ari kugendera mu muhanda runaka, aba aherekejwe n’izindi […]

Umupadiri wasomye misa yo gusabira Gen. Mudacumura Slyvestre yishimiye ko yiswe ‘umusazi’

Padiri Mutarambirwa Athanase wasomye misa yo gusabira Lt Gen Mudacumura Sylvestre wishwe yari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda, avuga ko kuba hari abamwise umusazi abyishimiye. Ni misa yasomwe mu mpera z’icyumweru gishize, mu Bubiligi. Ubwo iyo misa yasomwaga ngo hari ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyari cyabitangaje ndetse kinamwita umurwayi wo mu mutwe, […]

Nyamasheke: Bamaze imyaka 8 barashingiwe amapoto y’amashanyarazi bategereza umuriro baraheba

Abaturage b’umudugu wa Rubyiruko mu kagari ka Rushyarara n’uwa Kageyo mu ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baratakambira Meya mushya w’aka karere Mukamasabo Appolonie ku kibazo bamaranye imyaka 8 bashingiwe amapoto bizezwa umuriro w’amashanyarazi bategereza ko bazawuhabwa ngo n’ubu amaso yaheze mu kirere. Baganira na Bwiza.com, bavuze ko bamwe batujwe muri […]

U Rwanda ntirwemeranya na Uganda ku mpamvu ivuga itafungura Abanyarwanda yita intasi

Ubutumwa bwa Olivier Nduhungirehe kuri Twitter mu rurimi rw'Icyongereza

Leta y’u Rwanda ntiyemera impamvu umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura abanyarwanda rwita intasi. Ku wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Brig. Gen. Richard Karemire yavuze ko ikibazo cy’aba banyarwanda kiri mu maboko ya komisiyo yashyizweho n’Amasezerano y’Angola igamije gucoca ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi. Gen. Karemire yasubizaga Urukiko […]

Umwami ni imbaraga zawe – Rev. Nibintije

ni-11.png

Si ku bw’imbaraga zange Mwami. Abantu benshi bishingikiriza imbaraga zabo z’umubiri ni abanyantege nke. Uba ugenda uvuga ngo uri umunyantege nke ariko wigeze uhagarara ugatekereza ko Imana ifite imbaraga kandi yagusezeranyije kuba imbaraga zawe? Umwami ni we imbaraga zange (Zaburi 28:7). Umwami ni we mbaraga z’ubuzima bwawe. Ese washobora kwakira izo mbaraga? Yego wabishobora. Akira […]