Umuhango wo gutera ivi watwaye miliyoni 30 z'amashilingi

Amafoto y’ubukwe bw’uwakoresheje amashilingi miliyoni 30 atera ivi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko, Simon Ssenyonga n’umunyamakuru wa televiziyo ya UBC, Sharon Kyomugisha bakoze ubukwe bw’umuhango wo gusaba buvugwaho gutwara akayabo k’amafaranga bitewe n’ibyakoreshejwemo.

Muri nzeri ni bwo inkuru ya Simon Ssenyonga yasakaye, ivuga ko yakoresheje amashilingi ya Uganda miliyoni 30, yose yagendeye mu muhango wo guterera ivi umukobwa yita ‘uwo ubuhanuzi bwamuhishuriye’. (source: My Wedding)

Aya mashilingi nyavunje mu mafaranga y’u Rwanda, nsanga angana na miliyoni 7.4 RWF. Wakwibaza ngo mu gusaba (introduction) hakoreshejwe angahe? Mu gushyingirwa ari bwo bukwe nyirizina hakoreshwa angahe?

Nkoresheje imvugo yo gutera ivi kuko ari yo yadutse. Ikoreshwa iyo umusore agiye gusaba umukobwa ko bazashyingiranwa, hagakurikiraho kumwambika impeta.

Birumvikana ko uyu muhango hari ahantu ukorerwa hateguwe cyangwa hatunguranye nko muri hoteli, mu mazi, ku muhanda cyangwa se ku kibuga cy’umukino runaka.

Ssenyonga asanzwe ari umunyamategeko, akaba ari umukozi wa Pasiteri Elvis Mbonye uzwi mu mugi wa Kampala. Yatereye ivi mu cyumba kireberwamo ‘cinema’ cya Acacia Mall yari yakodesheje, asaba umunyamakuru wa televiziyo ya UBC, Sharon Kyomugisha ko babana.

Sharon Kyomugisha yerekaniye (introduction) Ssenyonga ahitwa Bugolobi muri Kampala. Hari imodoka zihenze zo mu bwoko bwa ‘Range Rovers’ kandi nyinshi, zose zari zanditseho ‘Simon’ ukongeraho nimero kuva ku ya mbere.

Umuhango wo gutera ivi watwaye miliyoni 30 z'amashilingi
Umuhango wo gutera ivi watwaye miliyoni 30 z’amashilingi

Ngizi imodoka Ssenyonga n'abamuherekeje baziyemo
Ngizi imodoka Ssenyonga n’abamuherekeje baziyemo

Ni uku bari bambaye mu muhango wo gusaba
Ni uku bari bambaye mu muhango wo gusaba

Imodoka zose zari zanditseho izina rye
Imodoka zose zari zanditseho izina rye

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *