Ubutumwa bwa Olivier Nduhungirehe kuri Twitter mu rurimi rw'Icyongereza

U Rwanda ntirwemeranya na Uganda ku mpamvu ivuga itafungura Abanyarwanda yita intasi

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda ntiyemera impamvu umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura abanyarwanda rwita intasi.

Ku wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Brig. Gen. Richard Karemire yavuze ko ikibazo cy’aba banyarwanda kiri mu maboko ya komisiyo yashyizweho n’Amasezerano y’Angola igamije gucoca ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Gen. Karemire yasubizaga Urukiko Rukuru n’abanyamategeko basabye ko aba Banyarwanda bafungurwa kuko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyi komisiyo yakoze inama ya mbere i Kigali ku wa 16 Nzeri, gusa iya kabiri izabera i Kampala yagiye yimurwa, kugeza ubu itariki izaberaho ntiramenyekana.

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko inama ya kabiri itazaba kugira higwe niba aba banyarwanda bashyikirizwa u Rwanda cyangwa ntibarushyikirizwe.

” Intego y’inama ya kabiri ni ugusuzuma niba koko barafunguwe hashingiwe ku nama yabereye i Kigali.” Amb. Nduhungirehe ku rubuga rwa Twitter.

Imyaka ibiri irashize umubano w’u Rwanda na Uganda wifashe nabi, amasezerano y’Angola yo gucoca ibibazo y’ibihugu byombi yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, i Kigali habaye inama ya mbere ya komisiyo yashyizweho ishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, iya kabiri y’i Kampala yaraheze. Ikibazo kiracyari kimwe; nta ntambwe iraterwa bijyanye n’aya masezerano.

Ubutumwa bwa Olivier Nduhungirehe kuri Twitter mu rurimi rw'Icyongereza
Ubutumwa bwa Olivier Nduhungirehe kuri Twitter mu rurimi rw’Icyongereza

Kanda hano niba ushaka kureba ubu butumwa kuri Twitter https://twitter.com/onduhungirehe/status/1198245666721546244

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *