Umupadiri wasomye misa yo gusabira Gen. Mudacumura Slyvestre yishimiye ko yiswe ‘umusazi’

Sangiza iyi nkuru

Padiri Mutarambirwa Athanase wasomye misa yo gusabira Lt Gen Mudacumura Sylvestre wishwe yari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda, avuga ko kuba hari abamwise umusazi abyishimiye.

Ni misa yasomwe mu mpera z’icyumweru gishize, mu Bubiligi. Ubwo iyo misa yasomwaga ngo hari ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyari cyabitangaje ndetse kinamwita umurwayi wo mu mutwe, ibintu we avuga ko nta kibazo bimuteye.

Ku munsi yasomyeho misa, aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Ndabyishimiye, none se ugira ngo abantu twese ntituri abasazi, ariko hari abasazi basara bagasabana hari n’abasara bakica bagenzi babo, ibisazi byanjye ndabyemera, gusoma misa ni nabyo nize, gusomera misa umuntu wapfuye ntabwo ari ngombwa kwibaza ngo ni nde, uyisomera abayisabye, cyane cyane ko ari isengesho ryacu dushaka gukurikiza Yezu Kirisitu mu rukundo rwe, umwana w’Imana witangiye Abanyabyaha, yitangira abantu bose”.

Yakomeje avuga ko byari no gushoboka ntabe ari we usoma iyi misa, ati “Byashobokaga ko hari n’undi wari buyisome, kuba byahuriranye bazirata ko baba bazi gushaka amakuru ariko nanakubwira ko nubwo nagombaga kuba mpari atari njye wari uteganijwe gusoma iriya misa, ariko byikoze”.

Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre wari uyoboye inyeshyamba za FDLR-Foca zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse zinagizwe na bamwe bashinjwa kuba barasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yishwe n’abasirikare ba Congo, ku wa 18 Nzeri 2019.

Uyu mugabo wishwe afite imyaka 65, na we wanashinjwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, yahoze ari umwe mu basirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal, by’umwihariko akaba yarishwe yari akurikiranyweho, aho muri Congo ibyaha binyuranye birimo gusambanya abagore ku gahato, ubusahuzi, gutwikira abaturage n’ubundi bwoko bunyuranye bw’ibyaha by’ihohotera yakoreye abaturange ba Congo.

Kuva muri 2005 kandi, uyu Sylvestre Mudacumura yari yarashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye byo gukomanyirizwa ku bijyanye n’intwaro.

Muri nyakanga 2012 na bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi na rwo rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara rwari rumukurikiranyeho ngo yaba yarakoze hagati ya 2009 na 2010 mu ntara zombi za Kivu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umupadiri wasomye misa yo gusabira Gen. Mudacumura Slyvestre yishimiye ko yiswe ‘umusazi’
    none muragirango padili mutarambirwa agire ate?mudacumura se s’umuvandimwe we erega uretse no kub’umuvandimwe ni n’umufatanya-bikorwa we bose se ntibahuj’umugambi?s’abajenosidere

  2. Umupadiri wasomye misa yo gusabira Gen. Mudacumura Slyvestre yishimiye ko yiswe ‘umusazi’
    none muragirango padili mutarambirwa agire ate?mudacumura se s’umuvandimwe we erega uretse no kub’umuvandimwe ni n’umufatanya-bikorwa we bose se ntibahuj’umugambi?s’abajenosidere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *