Umuvugabutumwa akaba n’umuririmbyi, Serukiza Sosthène, yahishuye ko yirukanywe mu Burundi ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, azira inyigisho yatangaga zifashishaga urugero rw’u Rwanda n’urwa Israel mu kugaragaza uko igihugu gishobora kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye.
Mu buhamya bwe, Serukiza yavuze ko ibibazo bye byatangiye ahanini kubera inyigisho zakomokaga mu gitabo yanditse cyitwa ‘Inzira yo Kubohoka Nyakuri’, aho yashishikarizaga abantu kudahora babayeho bahangayikishijwe n’amateka ya kera, ahubwo bakizera Imana, bakiyizera kandi bakavuga ukuri.
Yavuze ko mu nyigisho ze yakundaga gutanga urugero rwa Israel n’u Rwanda.
Ati: “Nakunze gutanga urugero rwa Israel, aho navugaga ko ari igihugu gito gifite abaturage bake, ariko cyubatse icyizere kugeza ubwo cyubahwa kandi kigatera umushyitsi Isi yose. Nongeragaho urugero rw’u Rwanda, aho nifashishaga intero igira iti ‘Twigire, twiheshe agaciro.'”
Yakomeje ati: “Navugaga ko Israeli n’u Rwanda bihuje amateka amwe n’amwe, kandi ko u Rwanda rwavuye kure rwiyubaka kugeza ubwo rwatangiye gutangarirwa n’amahanga kubera ibyo rwagezeho nk’igihugu.”
Serukiza waganiraga na Isimbi TV yavuze ko mu 2014 ibintu byafashe indi ntera, ubwo yahamagarwaga na Général Adolphe Nshimirimana kugira ngo abazwe kuri izo nyigisho.
Ati: “Twaganiriye hafi amasaha abiri. Nyuma haza n’abandi baturutse muri Perezidansi, na bo bambaza byinshi kuri izo nyigisho, kandi ibyo byamaze hafi icyumweru.”
Yavuze ko nyuma yaje gusanga inzego z’umutekano zari zifite kopi z’inyigisho ze, ndetse aza no kumenya ko hari bamwe mu bapasiteri bagenzi be bazibahaye, barimo Mbayahaga Isidore.
Ngo yaneretswe urutonde rw’abakozi b’Imana bakurikiranwaga, asanga ari we uri ku mwanya wa mbere.
Ikindi cyamubereye ikibazo ni uko yari afite pasiporo y’u Rwanda, kuko we n’umuryango we bari barahahungiye, ari na ho yaherewe ibyangombwa.
Serukiza yavuze ko na Visi Perezida w’u Burundi icyo gihe, Thérence Sinunguruza, yamuhamagaye mu biro bye bakaganira amasaha ane ku byo yashinjwaga.
Yongeyeho ko mu bindi yashinjwaga harimo kuba yarateguye igiterane cyahuje amadini atandukanye, cyari cyatumiwemo Apôtre Joshua Masasu na Apôtre Paul Gitwaza, kuko kuba bari baturutse mu Rwanda na byo byafashwe nk’ikibazo.
Yavuze kandi ko nyuma yaje kumenya ko hari impaka zikomeye zari zishingiye kuri gahunda ya manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, aho bamwe mu bayobozi bakekaga ko hari amadini atayishyigikiye.
Ati: “Bavugaga ko nanjye ndi muri abo kuko bavugaga ko ndi Umunyarwanda. Icyo gihe u Burundi bwari bufitanye umubano mubi n’u Rwanda, kandi banshinjaga ko mfite ijambo rikomeye mu bakirisitu.”
Apôtre Serukiza yavuze ko ibyo byose byarangiye Leta y’u Burundi ifashe icyemezo cyo kumwirukana.
Yagize ati: “Bambwiye bati: ‘Jya kureba urupapuro kwa Adolphe Nshimirimana.’ Amaherezo naherekejwe n’abashinzwe umutekano kugeza ku mupaka, ari na ko nirukanwa mu Burundi.”
Ibyabaye kuri Apôtre Serukiza byabaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wari watangiye kuzamo agatotsi.
Mbere y’icyo gihe, Abanyarwanda bajyaga mu Burundi nk’abajya iwabo, bakahakorera ubucuruzi n’indi mirimo nta mbogamizi zikomeye.
Ariko kuva muri Gicurasi 2014, Abanyarwanda benshi batangiye gufungwa bashinjwa kutagira ibyangombwa, kwica umuco w’Abarundi cyangwa kuba intasi. Muri abo hanarimo na Ambasaderi Jacques Bihozagara wapfiriye muri gereza ya Mpimba mu mpera za 2015.
N’ubwo mu myaka yakurikiyeho habayeho ibiganiro byo kuzahura umubano, kugeza ubu haracyagaragara ibibazo mu mubano wa politiki n’uw’ububanyi n’amahanga hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nubwo hari intambwe zimwe na zimwe zagiye ziterwa mu kugerageza kuwunoza.


