Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abadepite b’Abanyamerika

Kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abadepite bo Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigizwe n’abahagarariye amashyaka yombi, riyobowe na Depite Brett Guthrie, uyobora Komite ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi. Ibiganiro byabo byibanze ku rugendo rw’iterambere n’impinduka mu Rwanda, ndetse n’uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego […]

Perezida Kagame yahaye Brig. Gen. Munyengango inshingano nshya

Perezida Paul Kagame yagize Brig. Gen. Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Serivisi z’ubwikorezi bwo Mu Kirere, asimbuye kuri uwo mwanya Jules Muheto Ndenga na we wahawe inshingano nshya. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi binyuze mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Nyakanga 2026, rigaragaza kandi ko Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru […]

MONUSCO yigurukije iby’abanye-Congo bari boherejwe mu Rwanda bitwa abahoze muri FDLR

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahakanye kugira uruhare mu gusubiza muri Congo abaturage b’iki gihugu bari baroherejwe mu Rwanda byitwa ko bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga ni bwo abo banye-Congo uko ari 39 basubijwe mu gihugu cyabo. Umutwe wa AFC/M23 […]

Ramaphosa yicujije ihohoterwa rikorerwa Abanyafurika muri Afurika y’Epfo: Ese ni intangiriro z’impinduka, cyangwa ni amagambo asanzwe?

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yongeye kwamagana ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika, agaragaza ko abyicuza ndetse ashimangira ko bidahagarariye indangagaciro z’igihugu ayoboye. Mu ijambo yavugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan-African Parliament), Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo idashobora guhangana yonyine n’ikibazo cy’abimukira, asaba ibihugu byose bya Afurika gukorera hamwe […]

Igisasu kidasanzwe bikekwa ko cyatewe n’u Burusiya cyakanze Pologne

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yavuze ko ikintu cyaguye mu murima mu burasirazuba bwa Pologne (Poland) mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Kane gishobora kuba ari igisasu cya misile cy’u Burusiya. Icyo kintu kitazwi cyacukuye umwobo wa metero 10 mu bugari ahantu hafi y’icyaro cya Tarnawa Kolonia kiri mu ntera ya kilometero […]

Uganda: Umuhungu wa Besigye yatakambiye Museveni na Muhoozi nyuma y’uko se aguye igihumure mu rukiko

Adam Ampa Besigye, umuhungu wa Dr. Kizza Besigye, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yatakambiye Perezida Yoweri Museveni n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba, abasaba kurekura se hashingiwe ku mpamvu z’ubutabazi nyuma y’uko aguye igihumure mu gihe cy’iburanisha mu rukiko ku wa Gatatu. Mu ibaruwa ifunguye yasohotse nyuma y’uko ibyo bibaye, Ampa yavuze ko kubona se agwa […]

Ese Baraka ni intego ya nyuma cyangwa ni irembo rya Fizi? Isesengura ku rugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo

Mu mezi ashize, amaso y’abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yibanze cyane ku ntambara zibera muri Kivu y’Amajyaruguru. Ariko ubu, ibimenyetso byo gukaza imirwano muri Kivu y’Amajyepfo birimo kongera gukurura impungenge. Amakuru aturuka ku rugamba agaragaza ko abarwanyi ba Twirwaneho bakomeje kwagura aho bagenzura mu misozi ya Minembwe no […]

Huye: Ba Gitifu bagiye kumena inzoga bakubitirwayo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu n’uwa Akagari ka Ryakibogo, bakubiswe n’abaturage umwe muri bo akomereka bikomeye, ubwo bari bagiye kumena inzoga zitemewe. Amakuru avuga ko Gitifu w’Akagari ka Ryakibogo yatewe amabuye n’abaturage, bikamuviramo gukomereka bikomeye mu mutwe, mbere yo kujyanwa kuvurirwa mu Bitaro by’i Huye. Mu kindi gitero cyabaye mu cyumweru gishize, Gitifu w’Umurenge wa […]

FDNB na FARDC bakubitiwe muri Kimete na Kabanja, bakwira imishwaro

Umutwe wa Twirwaneho urwana ufatanya urugamba na AFC/M23 watangaje, ko watsindiye mu mirwano ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB) n’abarwanyi ba Wazalendo, bikarangira rikwiye imishwaro. Twirwaneho yemeje ayo makuru biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko ririya huriro ry’ingabo za […]

Byiringiro Lague wazinutswe shampiyona y’u Rwanda yabonye ikipe nshya

Rutahizamu ukina aca ku mpande, Byiringiro Lague, ari mu biganiro bya nyuma na Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo, aho biteganyijwe ko ayisinyira nyuma yo gutandukana na Police FC. Lague yasezerewe na Police FC muri Kamena 2026, ubwo iyi kipe yatandukanaga n’abakinnyi batandukanye yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Nubwo yagaragazaga impano n’urwego rwiza […]

Nyamagabe: RIB yataye muri yombi visi meya na Gitifu wa Musebeya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Agnes Uwamaliya, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na Pierre Nkurikiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe umukozi wa Leta. Nk’uko RIB ibivuga, Nkurikiyimana yafashwe ku wa 24 Nyakanga, naho Uwamaliya afatwa ku wa 29 Nyakanga. Nkurikiyimana […]

Abantu hafi 10,000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije mu Budage

Ikigo cy’Ubuzima mu Budage (RKI) cyatangaje muri raporo yacyo ya buri cyumweru kuri uyu wa Kane ko, kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu bagera ku 9,800 bamaze gupfa bazize ingaruka z’ubushyuhe bukabije, mu gihe hateganyijwe ubushyuhe burenze dogere Selisiyusi 40 mu duce dutandukanye. RKI yavuze ko umubare munini w’abapfa bazize ubushyuhe ari abafite imyaka 75 […]

Burundi: Umuvugabutumwa yirukanwe mu gihugu azira u Rwanda

Umuvugabutumwa akaba n’umuririmbyi, Serukiza Sosthène, yahishuye ko yirukanywe mu Burundi ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, azira inyigisho yatangaga zifashishaga urugero rw’u Rwanda n’urwa Israel mu kugaragaza uko igihugu gishobora kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye. Mu buhamya bwe, Serukiza yavuze ko ibibazo bye byatangiye ahanini kubera inyigisho zakomokaga mu gitabo yanditse cyitwa ‘Inzira yo Kubohoka Nyakuri’, […]

Senateri Mukabalisa Donatile yasezeye ku Isi y’abazima

Senateri Mukabalisa Donatile wigeze kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatabarutse. Amakuru y’ibanze amaze kujya ahagaragara avuga ko yapfiriye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, aho yari amaze iminsi arwariye.

Abarikare bakuru ba Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Itsinda rigizwe na Ofisiye bakuru n’abarimu 13 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda. Iri tsinda riyobowe na Group Captain DMS Rangodage kuri uyu munsi ryakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda  i Kimihurura na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi Mukuru w’ Ishami rishinzwe Uburezi, Amahugurwa n’Inyigisho za […]