Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu n’uwa Akagari ka Ryakibogo, bakubiswe n’abaturage umwe muri bo akomereka bikomeye, ubwo bari bagiye kumena inzoga zitemewe.
Amakuru avuga ko Gitifu w’Akagari ka Ryakibogo yatewe amabuye n’abaturage, bikamuviramo gukomereka bikomeye mu mutwe, mbere yo kujyanwa kuvurirwa mu Bitaro by’i Huye.
Mu kindi gitero cyabaye mu cyumweru gishize, Gitifu w’Umurenge wa Gishamvu, Niyibizi Boniface, na bamwe mu bo bari kumwe barimo abakozi ba DASSO, na bo bakubiswe ubwo bari mu gikorwa cyo kurwanya ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Amakuru aturuka mu bakozi b’uyu murenge avuga ko aba bayobozi bari bagiye gusaka urugo bakekagamo ko rwengerwamo Kanyanga.
Nyuma yo kuyisangana, basohotse basanga batezwe n’itsinda ry’abantu bahita babagabaho igitero.
Icyo gitero cyabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyakibanda, mu Murenge wa Gishamvu, ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.
Ubwo UMUSEKE dukesha iyi nkuru wabazaga Gitifu Niyibizi Boniface icyo avuga kuri ibi byabaye, yavuze ko yari mu nama, asezeranya ko aza kongera kuvugisha iki kinyamakuru, ariko kugeza inkuru itunganywa yari atarabikora.
Inzego zisumbuye kuri aba bayobozi na zo zirinze kugira icyo zitangaza kuri ibi bitero.
Amakuru kandi avuga ko bamwe mu bakekwaho kugaba igitero kuri Gitifu w’Umurenge wa Gishamvu n’abo bari kumwe bamaze gutabwa muri yombi.
Si ubwa mbere muri aka Karere ka Huye humvikanye ibikorwa by’urugomo bikorerwa abayobozi b’inzego z’ibanze.
Mu mezi ane ashize, Gitifu w’Umurenge wa Ruhashya na we yagabweho igitero ubwo yari mu bukangurambaga bwo kumena inzoga zitemewe.


