Itsinda rigizwe na Ofisiye bakuru n’abarimu 13 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka bari mu rugendoshuri mu Rwanda. Iri tsinda riyobowe na Group Captain DMS Rangodage kuri uyu munsi ryakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda i Kimihurura na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi Mukuru w’ Ishami rishinzwe Uburezi, Amahugurwa n’Inyigisho za Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda.
Iri tsinda riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’amasomo kuva taliki ya 27 Nyakanga kuzageza ku ya 9 Kanama 2026.
Mu ijambo ribaha ikaze, Brig Gen Louis Kanobayire yagaragaje ubucuti bumaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Sri Lanka, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi bwa gisirikare, amahoro n’umutekano mpuzamahanga.
Yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye yo kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’inzego z’ingabo z’ibihugu byombi.
Yongeyeho ko, uretse gusangizanya ubunararibonye, uru ruzinduko rutuma impande zombi zirushaho gusobanukirwa imiterere y’umutekano ugenda uhinduka ku rwego rw’isi, gusangira uburyo bwiza bwo kuyobora igisirikare no gutanga uburezi bwa kinyamwuga, ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.
Umuyobozi w’iri tsinda, Group Captain DMS Rangodage, yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda ari amahirwe akomeye mu kurushaho gusobanukirwa iterambere ry’imibereho n’ubukungu igihugu kimaze kugeraho, ndetse n’imiterere n’imikorere by’Ingabo z’u Rwanda.
Iri tsinda kandi ryagejejweho ikiganiro cyagaragaje urugendo rwo kwiyubaka kw’ Ingabo z’u Rwanda zanyuzemo kugeza ku rwego rwo kuba Ingabo zikora kinyamwuga.
Iki kiganiro cyagaragaje uruhare rukomeye rwa RDF mu kurinda ubusugire bw’igihugu, gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu, no gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere n’isi binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no mu bufatanye mu bya gisirikare.
Iri tsinda ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Uru rugendoshuri ruzakomeza aba ba Ofisiye basura zimwe mu nzego za Leta ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.


