Kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abadepite bo Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigizwe n’abahagarariye amashyaka yombi, riyobowe na Depite Brett Guthrie, uyobora Komite ishinzwe Ingufu n’Ubucuruzi.


Ibiganiro byabo byibanze ku rugendo rw’iterambere n’impinduka mu Rwanda, ndetse n’uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zifitiye inyungu impande zombi, zirimo ubuzima, ingufu n’ishoramari.

Iri tsinda ryari rigizwe n’abadepite Troy Carter, Morgan Griffith, Russ Fulcher, Jay Obernolte, Cliff Bentz, Craig Goldman na Julie Fedorchak.



