Abagandekazi bane bafatiwe mu Mujyi wa Delhi mu Buhinde nyuma yo guteza umutekano muke mu muhanda ndetse banatswe ibyangombwa barabibura.
Aba bagandekazi ni Gloria Nabvare, Maarima, Namakula Kurolin na Daralu Chirtin, bakomoka mu duce twa Mukono na Kampala muri Uganda. Batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2019.
ikinyamakuru indiatimes gitangaza ko uko ari Bane bashinjwa guteza umutekano muke mu muhanda uzwi nka MG. Aba bagore ngo banyweraga muri Hoteli, bahava berekeza mu tundi tubari hafi y’umuhanda MG, biza kurangira bateje umutekano muke aho bari bari ndetse ngo biba ngombwa ko n’uwo mu muhanda bari bariho uhungabana.
Bose ngo bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30. Umuyobozi wungirije mu gace iki gikorwa cyo guhungabanya umutekano cyabereye, Mukesh Kumari yagize ati “Bari mu gikorwa cyo guteza imvururu no guhungabanya umutekano mu gace barimo by’umwihariko no mu muhanda. Ubwo twabasabaga pasiporo na viza barabibuze, tubata muri yombi”.
Nk’uko biteganwa n’itegeko, ngo aba bagandekazi bagomba kuba bashyizwe mu gihome mbere y’uko bimenyeshwa ambasade ya Uganda mu Buhinde.


