Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugifite abana benshi bibana babayeho nabi nubwo bamwe bagerageza kuzamurirwa imibereho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, bamwe muri aba bana bakavuga ko bafashijwe kubona uburyo buhamye bwo kwibeshaho, abarangije imyuga bagafashwa kubona icyo bakora,abacikirije amashuri bagafashwa kwiga iyo myuga ari benshi mu mirenge itandukanye, byabafasha kwibeshaho badategereje buri gihe impuhwe z’abafatanyabikorwa b’akarere.
Byanagarutsweho n’imiryango 2 y’abana bibana bo mu murenge wa Kagano muri aka karere ubwo bashyikirizwaga amazu babamo n’umuryango Strive Foundation Rwanda usanzwe ufasha abana nk’aba muri aka karere, aba bana bagaragaza ko hari byinshi bagikeneye,ariko ko bafashijwe kubona imirimo bakuraho amafaranga babyikorera aho guhora babitegereje mu bagira neza.

Mukarere Adeline wo mu mudugudu wa Kavune mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano, avuga ko we na murumuna we bapfushije ababyeyi bombi bakiri bato cyane ubuzima bubabera bubi cyane bajya kuba kwa nyirakuru na we mu gihe gito aba arapfuye basigara batagira amerekezo,basigaye mu kazu gato,gashaje kendaga kubagwaho,ari bwo yatewe inda itifuzwa n’uwamufatiranye n’ibyo bibazo byose ubuzima burushaho kuba nabi kugeza ubwo uyu muryango Strive Foundation wabageragaho ukabafasha mu buzima bw’ibanze,ukanabubakira.
Avuga ariko ko nubwo bashyikirijwe inzu bakanahabwa itara rikoresha imirasire y’izuba bacana, bagifite ibibazo byo kuba nta mituweli bafite, nta gikoresho na kimwe cyo mu nzu bafite, nta gitanda,nta ntebe yo kwicazaho umushyitsi wabasura, bacikirije amashuri abanza batayarangije,agasaba ko bafashwa kwiga imyuga ngo babashe kwirwanaho mu bundi buzima.
Ati’’ baradukoreye cyane pe kuko inzu twabagamo yavaga cyane n’inkuta zari zigiye kugwa,duhawe inzu nziza,ubwiherero n’ubwogero, ariko turacyakeneye byinshi kuko inzu nta palafo irimo, nta bikoresho byo mu nzu na bike dufite, nta n’igitanda cyo kuryamaho cyangwa intebe yo kwicazaho uwadusura, gusa tugasaba gufashwa kwigishwa imyuga ngo ibi byose dutegereza ku bagira neza tube twabasha kubyibonera.’’

Bizimana Eric avuga ko nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi yasigaranye na bashiki be 2 babana batatanye ariko ubuzima bukomeza kwanga, umuntu abacumbikira mu gace k’ikiraro cy’inka ze bakajya bazahirira bakahaba, bagashima Strive Foundation yabasanze muri iyo mibereho mibi, nyuma yo kubafasha kwiga ikabubakira inzu bagiye kubamo, bagasaba ubufasha bwabafasha kwifasha.
Ati’’ dushyikirijwe inzu ni byo ariko ubuzima buracyagoye kuko tugomba gushaka ibikoresho byo mu nzu kuko nta na kimwe kirimo, narangije ayisumbuye, mushiki wanjye umwe yarangije ubudozi ariko nta mashini yo kudoda afite,tugasaba gufashwa kwifasha kuko nk’iyo mashini ibonetse nanjye ngafashwa kubona akazi gatuma tubasha kubona icyo turya byaba ari byiza cyane,imibereho mibi yashira.’’

Ruzibiza Léopold ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango avuga ko baza muri aka karere mu mirenge bahawe gukoreramo basanze abana benshi barihebye kubera kwibana bakiri bato ubuzima bukaba bubi cyane, bamwe bafashwa kubona uburyo bwo kwiga, bahabwa amatara akoresha imirasire y’izuba abafasha gusubiramo amasomo neza, barorozwa abandi batangira kubakirwa,gusa ngo kuko abafashwa baba ari benshi cyane ubushobozi ari buke, bafashwa ibikomeye ibindi bakagenda bafashwa kubibona buhoro buhoro.
Ati’’hari ibiba bikenewe ariko na bo bashobora kugerageza kwishakira kuko iyo babonye aho barara, bagafashwa kwiga bakarangiza, gukomeza kubarandata kandi hari ibyo bakwigezaho kuba ari ukutabategurira ejo hazaza heza, kuko hari ibyo baba bagomba kwerekana ko bakwishoborera bakabigeraho kandi hari ababishoboye bariho neza cyane baha n’abandi akazi. Bagaragaze ibyo bashoboye cyane cyane abatangiye gukura,kugira ngo twite no ku bandi benshi baba basigaye kandi ugaragaje ko hari icyo ashoboye natwe dukomeza kumuba hafi.’’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukama Claudette,avuga ko hakiri imiryango myinshi y’abana bibana igifite ibibazo bikomeye by’imibereho,agashima abafatanyabikorwa b’akarere bafatanya kubikemura, akanizeza ababa bararangije kwiga nk’imyuga bakeneye ibibafasha kwihangira imirimo n’abakeneye kuyiga kwegera ubuyobozi bw’akarere bukabibafashamo.


