Umuyobozi wa Top Service Ltd akurikiranyweho gushaka guhuguza leta amamiliyoni

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Mwitende Ladislas uyobora ikigo cyitwa Top Service Ltd gikora ibijyanye no kugemura ifumbire mvaruganda mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba arashinjwa gukoresha impapuro mpimbano akishyuza leta amafaranga y’umurengera agera muri miliyoni 400 z’amanyarwanda, aho umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi avuga ko polisi yamubashyikirije kuwa 03 Gicurasi ariko akaba yari ategereje umwunganizi.

Uyu muvugizi w’ubushinjacyaha yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nyuma yo gushyikirizwa ushinjwa yanze kubazwa avuga ko akeneye umwunganizi ariko akaba yamaze kumubona arimo guhatwa ibibazo ku cyaha akurikiranweho cyo gushaka guhuguza MINAGRI akayabo k’amafaranga.

Nkusi asobanura ko Mwitende yishyuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) amafaranga y’u Rwanda angana na 454,859,694 . Muri aya mafaranga hari ayo yari yaramaze kwishyurwa angana na 322,520,994.

mwitende_ladislas_ashinjwa_gutekera_imitwe_leta_y_u_rwanda-3d2f3
Mwitende Ladislas

Nyuma yo kubikeka, MINAGRI ngo yakoze iperereza isanga Mwitende yaratangaga ifumbire yamara guhabwa imibare y’uko ifumbire yagiye itangwa akazajya agenda ahindura imibare aba yahawe n’ababa batanze ifumbire mu baturage, ndetse hakaba hari abantu yagendaga yongera ku rutonde ko yabahaye ifumbire kandi mu by’ukuri batarigeze bayihabwa byose akabikora.

Ibyaha Mwitende Ladislas aregwa bihanwa n’Ingingo ya 609 ndetse n’Ingingo ya 610 by’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda (Code Pénal), aho uregwa aramutse ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *