Abatavuga rumwe na Leta ya Syria, bavuze ko Leta yahitanye impunzi zigera kuri 28 zari ziri mu nkambi, abandi batatangajwe umubare barakomereka bikomeye.
Amashusho ya nyuma yafashwe muri icyo gitero, ngo yerekana abarwanyi barimo berekana amahema menshi hamwe n’abashinzwe ubutabazi bw’impunzi barimo bakurura imirambo.
Ibyo ngo bikaba ari imbamvu simusiga igaragaza ko Leta ya Syria ariyo iri inyuma y’ubwo bwicanyi,ariko ngo uwihishe inyuma yibyo byose ntaramenyekana.
Mu cyumeru gishize kandi ngo nibwo Indege z’indwanyi muri Syria, zagaragaye mu ntara ya Iblid zigerageza guca intege abashinzwe gucunga umutekano muri uwo mujyi.
Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byavuze ko nta kamaro ko kugaba ibitero ku benegihugu kuko byaba ari ukwikora mu nda.
Leta ya Syria nayo ihakana ibi yivuye inyuma aho itangaza ko ubu ari buryo bwo kuyisebya, aribwo abatavuga rumwe nayo baba bize gukoresha ngo bagaragaze ko ari abere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


