Abandi bantu batatu kuri uyu wa kane basanzwe ariu bazima nyuma y’iminsi 6 bari munsi y’ibisigazwa by’inyubako yitwa Huruma iherutse guhirima, umubare w’abantu batabawe ukaba wiyongereye bakaba bane mu munsi umwe.
Mbere gato ahagana saa tanu na 47, itsinda ry’abatabazi ryasanze umugore wari waheze mu bisigazwa by’inzu yasenyutse, babasha kumukuramo ahagana saa cyenda.
Habayeho gukomeza gushakisha ko hari abandi baba bakiri bazima cyangwa bapfuye ngo bakurwe aho bagwiriwe n’iyi nyubako, maze nka saa kumi n’ebyiri abandi bantu batatu, abagore 2 n’umugabo umwe, nabo basangwa bakiri bazima.
Umwe muri aba bagore yari afite integer nke ariko nta bikomere bigaragara afite nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya Ibiza, Pius Maasai.
Iyi nkuru dukesha Daily Nation ikomeza ivuga ko uyu mugore yahise ajyanwa ku Bitaro by’igihugu byitiriwe Kenyatta mbere yo kubanza guhabwa serumu na oxygene nk’uko byemezwa na Croix Rouge ya Kenya.
Kuri uyu wa kabiri ushize, umwana w’umukobwa w’uruhinja nawe yakuwe mu bisigazwa by’iyi nyubako amaze iminsi 4 . Uyu mwana w’amezi 7 witwa Dealeryn Saisi, yasanzwe aryamye mu ibase yari izengurukijwe ikiringiti.
Nyuma y’abantu batabawe kuri uyu wa Kane, umubare w’abantu batabawe wahise uzamuka ugera ku bantu 137 bakuwe munsi y’ibisigazwa bya Huruma Building yahanutse kuwa Gatanu ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns/Bwiza.com





