Igisirikare cya Israel cyavumbuye umwobo wacukuwe n’abo muri Hamas

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyavumbuye umwobo wacukuwe n’abo mu mutwe Hamas uca mu kuzimu ugahingukira ku mbibi za yo nyirizina na Palestina.
Ibi byatangajwe nyuma yaho Israel igabye igitero ku birindiro bine by’umutwe wa Hamas mu gihe hari habayeho gushotorana ku mpande zombi.
Uyu mutwe wa Hamas uherereye mu karere ka Gaza wibasiwe bikomeye n’indege z’intambara aho zanagize uruhare rukomeye ngo hatahurwe umwobo mugari wacukuwe na Hamas.
Uyu mwobo ngo byari biteganyijwe ko ari imwe mu nzira zoroshye zari kuzakoreshwa n’uyu mutwe wa Hamas ngo wigarurire Israel ku buryo bworoshye.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo umuvugizi wa Palestine yavuze ko abasirikare 2 ba Israel barashwe ubwo bakomezaga gucukumbura kubirebana n’uwo mwobo mu gihe Israel yakomerekeje benshi.
Ku ruhande rwa Israel, ivuga ko yarashe ibi bisasu kuri uyu mutwe ngo nyuma y’uko wari wabanje kuyirasaho.
Iyi mirwano yakomerekeje abarwanyi ba Hamas benshi ndetse umugore umwe yicwa n’igisasu cyarashwe n’imodoka y’intambara ya Israel.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *