Millen Magese, wigeze guhiga abandi mu bwiza mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka w’ 2001, akomeje kuvugisha benshi bitewe n’amafoto amugaragaza uko ateye akomeje guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Millen usanzwe akorera imirimo ye muri Afurika y’Epfo,Ubu imbaraga ze zose ngo yazishyize mu bukangurambaga bwo kwirinda no gufatanya na bagenzi be gushakisha umuti w’indwara ya Endometriosis amaranye imyaka13.

Nkuko ikinyamakuru Bongo5, gikomeza kibitangaza, ubu burwayi Millen amaranye imyaka 13 ntibumubuza kugaragaza ubwiza yari asanganwe dore ko n’amafoto aba yashyize ku mbuga nkoranyambaga avugisha abatagira ingano.
Ashyira aya mafoto kuri instagram yaboneyeho no kugira ubutumwa agenera bagenzi be, ati “ Tugire umuco wo gukunda no guterwa ishema n’iby’iwacu no kubimenyekanisha”.

Miss Millen Agese ni umukobwa w’imyaka 28, mbere y’uko aba Miss ngo yahoranaga inzozi zo kuzaba umunyamategeko agafasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ubo bitamushobokeye.
![]()
Mu mwaka wa 2005 nibwo yahagarariye Tanzania mu muhango wo gutora nyampinga w’isi, ubu akaba yibera muri Afurika y’Epfo ariko akaba ari mu biruhuko iwabo muri Tanzaniya ari nako ategura izindi gahunda ze bwite.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty/Bwiza.com


