Byatahuwe ko Rihanna na Drake bamaze igihe bari mu rukundo mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi Rihanna na Drake bari bimaze iminsi bavugwaho kuba mu rukundo, ariko ubu noneho byatahuwe ko ibyabo bimaze gufata indi ntera.

Nkuko People Magazine ibivuga, ngo hari hashize ukwezi Rihanna na Drake wafitanye umubano wihariye ariko ntibagire icyo batangaza ku by’iyo mibanire.

22-work-rihanna.w529.h352

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Taliki 4 Gicurasi 2016,nibwo aba bombi bagaragaye ku rubyinuro rumwe bagiranye ibihe byiza mu gihe byari umunsi wa Kabiri wo kumurika Album ANTI ya Rihanna.

Hagati mu ndirimbo ikunzwe “Work” aba bombi baririmbanaga, Rihanna yakuruye buhoro buhoro Drake babyinana mu buryo nkarishyarari .

music-grammys

Iyi mibyinire yatumye benshi bongera gushimangira ko hari ibanga riri hagati yabo bashingiye ko nta wundi bigeze babyinana nkuko babikoze.

Mu mezi 3 ashize mu kiganiro Rihanna yagiranye n’umunyamakuru w’imyidagaduro” Ellene Degenere”, nibwo yatangaje ko nta mishyikirano agifitanye n’abagabo.

Ibyo yabitangaje nyuma yo kotswa igitutu n’itangazamakuru aho byari bimaze igihe bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’icyamamare muri Cinema, Leonardo Dicaprio.

Drake-and-Rihanna

Kuvuga ko ari wenyine mu rukundo,byatumye ibinyamakuru bikomeza kuvuga ko byaba ari inzira zo kuyobya uburari bityo ngo urukundo rwabo rukomeze kuguma mu bwiru.

Rihanna na Drake bavuzweho kuba bari mu rukundo,nyuma yuko mu myaka yashize bigeze gukundana bikomeye nyuma bakaza gutandukana.

Rihanna-et-Drake-a-un-match-de-la-NBA-au-Staples-Center-de-Los-Angeles-le-20-fevrier-2011_exact1024x768_l
Aha ni mu 2011 ubwo Drake na Rihanna bari basohokeye mu mukino wa Basket

Kugeza ubu abafana ngo barizera ko noneho inzira zigiye kuba nyabagendwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *