Muri Benoni mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umushumba Edisai Mensah yabwiye abayoboke be kwiyambura bakikinisha kugeza bageze ku ndunduro y’ibyishimo byabo.
Uyu mushumba yatangaje ko icyo gikorwa cyo kwikinisha gituma urusengero rwera nko mu ijuru bitewe n’amatembabuzi we yise ko yera aba yatembye.
Muri video y’iminota 5 kafatiwe mu rusengero, Pasiteri yumvikana avuga ko Imana yohereje abamarayika ngo bashyigikire icyo gikorwa.
Yagize ati: mutangire nonaha,abamarayika bamaze kugera hano ngo barebe ubikora n’utabikora “
Yakomeje avuga ko buri muntu agomba kureba umuntu ufite uburanga bwiza akamwitegereza ubundi bagatangira kwikinisha
Abayoboke b’uyu mushumba bemeza ko ari igitangaza kugira umuntu ubitaho, kuko ngo ibyo akora aba yabibwiwe n’Imana bityo ntibirirwe babaza Imana kandi ahari.
Nk’uko The Soutern Daily ibitangaza, ngo aba bayoboke bashishikariza abatizera ibyo bitangaza, ko baza bakareba uko umushumba wabo yagiriwe ubuntu.
Kugeza ubu bakaba bizeye ko kuri iki cyumweru bizaba ari ibicika kuko icyo gikorwa kizikuba Kabiri kandi ngo baboneyeho gusaba ko igihe kimwe umushumba yazabemerera bakazarara mu rusengero nibura bakimara ipfa.
Abakurikiranira hafi iby’iyobokamana muri icyo gihugu bavuga ko uyu mushumba yaba ari umwana wa Pasiteri Paseka Mboro muri Rohomutagatifu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


