Kirehe: Umusaza w’imyaka 86 yiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Gakezi Léodomir, umusaza wari ufite imyaka 86 y’amavuko akaba yari atuye mu kagari ka Rugoma,umurenge wa Nasho ho mu karere ka Kirehe yinaze mu kagozi ariko abaturage byabateye urujijo.
Aya makuru kandi yemezwa na Nizeyimana Théoneste, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, avuga ko umusaza Gakezi yari amaze iminsi yigamba ko azava ku isi ubuyobozi bwashaka impamvu imutera kubivuga bakayibura .
Ati: Yari amaze iminsi abyingamba ngo arashaka kuva ku isi ariko twashaka impamvu imutera ayo magambo tukayibura,… twabajije abaturage icyaba cyateye umusaza kwiyahura batubwira ko nta muntu bakeka waba ubiri inyuma, no mu muryango we nta n’umwe ubona icyihishe inyuma urupfu rw’uwo musaza”.
N’ubwo bwose ngo yari amaze iminsi abyigamba, ngo mbere yo kwiyahura nta muntu bari bagiranye ikibazo, abaturanyi bavuga ko batunguwe n’ukwiyahura kwe kuko ngo yari yiriwe aganira n’abo mu muryango we nta kibazo afite, ku wa 05 Gicurasi 2016 akaba aribwo ykingiranye yinaga mu kagozi.
Nk’uko bitangazwa ba KT, ngo Uwo munsi nyir’izina ajya kwiyahura, afite abana bashatse bari bamusuye biriwe baganira n’umugore we, abana bamaze gutaha umugore yagiye gucyura ihene umusaza yinyabya mu nzu arifungirana yishyira mu mugozi aba arapfuye.
Avuga ko umugore akiva gucyura amatungo yasanze umugabo yifungiranye atabaza abaturage bica urugi basanga umusaza yapfuye.
Mu gihe ubuyobozi bufatanyije na polisi batangiye gukora iperereza ngo barebe niba nta kindi cyaba kibyihishe inyuma, ngo ubuyobozi bw’umurenge bwashatse ko umurambo ugezwa mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma umuryango uvuga ko ubushobozi ari buke kandi ko isuzuma ritari ngombwa kuko nta kintu bakeka cyaba cyishe uwo musaza uretse kuba yiyahuye ubwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *