Mu gihe muri Uganda bari mu myiteguro y’irahira rya Perezida Museveni, ni nako abapilote bakomeje kwigishwa gutwara indege kabuhariwe z’intambara zakorewe mu Burusiya.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Gicurasi 2016, nibwo mu mujyi wa Kampala hongeye kugaragara indege z’intambara aho abapilote bigishwaga uko zikoreshwa.

Amashusho yafashwe na Joseph Wangusa, yerekana izo ndege z’intambara zegera iz’abagenzi hafi ya Entebbe bisa n’aho zigiye kugwa kuri icyo kibuga.
Imyiyereko y’izi ndege yatangiye kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Kampala, ariko hakomeza kwibazwa icyo bihatse, mu gihe umuvugizi w’ingabo za Uganda, Paddy Ankunda yabajijwe ikibyihishe inyuma akaryumaho.
Nk’uko Chimpreport ibitangaza, ngo abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko abapilote barimo kwitoreza mu kirere mu rwego rwo kwitegura igishobora kuba umunsi Museveni azarahiriraho.
Ibi bikomeje kuba nyuma y’uko mu minsi mike ishize ari bwo Kizza Besigye yatangaje ko kuri uyu Munsi Perezida Museveni azarahiriraho, aribwo nawe azarahira nk’umukuru w’igihugu.
Yabitangaje yemeza ko ari we watsinze amatora yabaye taliki 18 Gashyantare 2016, aho ashimangira ko Museveni atakabaye arahira kuko atatsinze.
Uyu munsi w’irahira rya Perezida Museveni uzaba tariki 12 Gicurasi 2016, hari amakuru y’uko gahunda yo kohereza ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia na Centrafrique yaba igiye guhagarara kandi n’abagiye bakagaruka mu gihugu, aha benshi bakaba ariho bahera bakeka ko Museveni akeka ko ibintu bishobora kuba bibi imbere mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


