Iyo babonye umushyitsi kubona aho bicara bibabera ikibazo , kuko abenshi mu bahawe amazu bafite ubumuga bw'ingingo

Rubavu: Abarokotse Jenoside bahawe inzu zitagira ibikoresho , imyaka ibaye ibiri batazi irengero

Sangiza iyi nkuru

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rugerero, bamaze imyaka irenga ibiri baremerewe ibikoresho byo mu nzu bahawe, ariko bakavuga ko amaso yaheze mu kirere, mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iyi nkunga koko bayemerewe ariko bakaba batarayihabwa kuko bikiri mu masoko.

Imiryango 38 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kur’ubu niyo imaze guhabwa inzu zubatswe n’ikigo cy’Igihugu kigoboka bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi (FARG).

Iyo babonye umushyitsi kubona aho bicara bibabera ikibazo , kuko abenshi mu bahawe amazu bafite ubumuga bw'ingingo
Iyo babonye umushyitsi kubona aho bicara bibabera ikibazo , kuko abenshi mu bahawe amazu bafite ubumuga bw’ingingo

Abahawe aya mazu bemerewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu babinyujije ku rwego rw’umurenge inkunga ingana n’amafaranga miliyoni eshanu yo kubagurira intebe, ibitanda, imifariso, amarido n’ibindi.

Kugeza magingo aya iyi nkunga ntayo barabona bakaba bamaze igihe kirenga imyaka ibiri bategereje amaso yaraheze mu kirere nkuko babyivugira.

Mukagatare Aimerence avuga ko bashimira Perezida wa Repubulika utarigeze abatenguha ariko ko bahawe amazu babuzwa gushyiramo ibirago bari basanganywe, bemererwa ko bazahabwa intebe, ibiryamirwa, amarido n’ibindi ariko kugeza uyu munsi ntabyo barabona.

Yagize ati” Ni byiza ko baduhaye amazu tukaba tutakinyagirwa ariko batwemereye ibikoresha byo mu nzu mu byukuri twarategereje turaheba kandi batubwiye ko tutagomba gushyiramo uturago twari dusanganywe ku buryo iyo ubonye umushyitsi biba ikibazo.”

Mukagatare akomeza avuga ko abenshi batuye muri uriya mudugudu bahawe ari abafite ubumuga badafite icyo bakwimarira, akaba saba ko ubuyobozi bwareba uburyo bwabagoboka bagahabwa inkunga bemerewe kuko n’udutebe bakoresha ari udutirano batijwe n’abaturanyi.

Uburiri bwo kuryamira bafite nubu , nyamara bari bemerewe ibiryamirwa byose none imyaka ibaye 2
Uburiri bwo kuryamira bafite nubu , nyamara bari bemerewe ibiryamirwa byose none imyaka ibaye 2

Ayinkamiye Anifa atuye mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Rugerero, umurenge wa Rugerero avuga ko bumvise ubuyobozi buvuga ko ayo mafaranga yageze ku murenge ariko akaburira muri SACCO ya Rugerero mu gihe yahuraga n’igihombo ariko hari nandi makuru avuga ko Banki nkuru y’Igihugu yishyuye ayo mafaranga agasubizwa mu karere.

Yagize ati” Twumvise ko ayo mafaranga yasubijwe mu karere mu gihe twe tudafite aho turyama ndetse no kwicara badufashe tubone ibyo bikoresho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero Faustin Nkurunziza avuga ko byari biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2018- 2019 ariko isoko rikaba ryaratanzwe kuko igice cya mbere cyageze kubagenerwabikorwa bagenzi babo, igice cya kabiri ari nacyo cyagenewe aba batuye mu mudugudu wa Kibaya, bazaba bagejejweho iyi nkunga bitarenze mu kwezi kw’ukuboza uyu mwaka.

Aya mazu 38 atuwe n’imiryango 76 kuko inzu imwe igabanyijemo ibice bibiri akaba yarubatswe n’ikigo kigoboka abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 (FARG) bakaba barayashyikirijwe mu mwaka wa 2017.

Bavuga ko bahawe inzu maze babuzwa kuzanamo udusambi twabo, none nibyo bemerewe amaso yaheze mu kirere
Bavuga ko bahawe inzu maze babuzwa kuzanamo udusambi twabo, none nibyo bemerewe amaso yaheze mu kirere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *