Belgique: Umuhanzi Nyarwanda, Seleman agiye gukorera igitaramo mu bwato

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Uwihanganye Seleman uba mu Bubiligi ari naho akorera umuziki we, arataramira abafana be mu mujyi wa Bruxelles kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016.
Aganira na Bwiza.com, yatangaje ko icyo gitaramo ” Twirire Pommes show case ” ari icyo gushimira abantu bose bagira uruhare muri muzika ye cyane cyane abakobwa bagenda bagaragara muri video ze.
selaman
Ati: “ Show irabera mu bwato aho bita Qaui dela peniche, 44 1000 Bruxelles! company yitwa Nshuti Modeling niyo yanteguriye iki gitaramo, kwinjira muri VIP bikazasaba Invitation naho ahandi bikaba ubuntu”.
Akomeza agira ati:” Iri ni ijoro ry’ibyishimo aho tuza kuba dusangira n’inshuti n’abavandimwe, ari na ko Dj Saido ndetse na Dj Selecta Mauriceh batuvangira imiziki itandukanye kugeza mu gitondo”.
Akomeza avuga ko araba ari kumwe n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda nka Ras Kayaga benshi bazi mu Rwanda ku izina rya Maguru ryaturutse ku ndirimbo ye.
Abajijwe niba hari inyota bafite nk’abahanzi Nyarwanda yo kuza gutaramira inshuti n’abavandimwe basize mu gihugu cyabo, yasubije agira ati: “ Nk’abahanzi Nyarwanda kandi dukunda igihugu cyacu, inyota yo kuza gutaramira abakunzi bacu bari mu Rwanda no gusura inshuti n’abavandimwe muri rusange turayihorana, ku buryo igihe umwanya n’uburyo bizabonekera tuzaza tukaramukanya ”.
Anashimira atangazamakuru ryo mu Rwanda ko rikomeza kubazirikana nk’abana b’igihugu bakorera umuziki hanze, ndetse ko yifuza gukora ibishoboka byose indirimbo ze zikajya zigezwa mu bitangaza makuru radio,TV n’abanyarwanda bakarushaho kuzumva no kuzireba.
sele
Video:Pommes by Seleman
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=dVMxioKI-J4]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *