ni-19.png

Kwirengera ingaruka zo kwizera- Rev. Nibintije

Sangiza iyi nkuru

Matayo 14:22-23

Ese wigeze wirengera ingaruka zo kubaha Imana? Byashoboka ko yaguhaye isuzuma wabonaga risa n’aho rirenze ubushobozi bwawe. Mu kwerekana kwizera Imana gushobora kuba nk’aho ari ubucuruzi bubamo ibibazo, ariko mu by’ukuri ni ikintu kirimo umutekano wakora. Ikirenzeho, ni uburyo Umwami ashaka ko abamukurikira babaho.

Watekereza icyo abandi bigishwa batekereje ubwo Petero yavaga mu bwato? Byari bimeze nk’ubusazi ariko Petero yizeraga ko Yesu aramurinda, agakomeza kugendera hejuru y’amazi.

Maze Petero akora akazi keza agendera hejuru y’amazi kugeza ubwo yakuye amaso kuri Yesu. Ubwo yatumbiraga Yesu, nta kibazo yari afite. Ariko ubwo yemeye gutwarwa n’ubwoba bw’abantu, yari atangiye gutebera.

Ibi bigaragaza ihame ry’ingenzi: Iyo gushidikanya kutabujije kubaha Imana, turatsindwa. Ariko iyo tugendeye mu kwizera, Imana ifata izo nshingano zose, ikaturinda ingaruka mbi kuko twayubashye.
Inkuru ya Petero agendera hejuru y’inyaja itwigisha ibintu bitatu:

• Imana izatuyobora mu gihe gikomeye yaduhamagariye kunyuramo twizeye.
• Kristu yitegute kudutabara igihe tumuririye.
• Umwuka w’Imana ntabwo uzemera ko tugwa kure yawo.

Uri mu gihe gisaba ikizere cyuzuye ku Mwami mu gihe ugendera mu kwizera? Ingaruka nyazo ziva mu kugerageza kutamwizera. Gumisha amaso yawe kuri Data wo mu Ijuru na we azakurindira umutekano ku rundi ruhande.

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Imana iguhe umugisha!

ni-19.png
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *