Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hazaba inama ihuza Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025 n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya uyuboye umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho yi nama izabera i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi nama ibaye nyuma y’amasezerano hagati y’Umukuru wa SADC, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, n’Umuyobozi wa EAC, Perezida William Ruto wa Kenya.
“Perezida Samia Suluhu Hassan yemeye kwakira iyi nama iziga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC,” nk’uko byatangajwe na Perezida Ruto.
Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bazitabira iyi nama. Iyi nama izabanza gukorwa n’abaminisitiri ku wa Gatanu, hanyuma abakuru b’ibihugu baterane ku wa Gatandatu.
Perezida Ruto yemeje ko yamaze kuganira na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, bose bakaba bemeye kwitabira iyi nama idasanzwe.
Iyi nama igamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje gutera umutekano muke no gutuma abaturage bahunga.


