Umugabo yafatanywe urumogi avugako ari umwami Yesu warumuhaye

Sangiza iyi nkuru

Muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town umugabo yafashwe na Polisi afite ibiyobyabwenge birimo Cocaine n’ubupaki 5 bw’urumoi avuga ashize amanga ko ari Yesu warumuhaye.
Uyu Kurt Oga Tunde, akomoka mu gihugu cya Nigeria ubu akaba atuye muri Afurika y’Epfo akaba yaravuze ko Yesu ari we wamuhaye ibyo biyobyabwenge ngo kugirango arugurishe yikenure anaguriremo abana be ibyo kurya.
Hakorwa iperereza, Tunde yasabye ko ryakoranwa ubushishozi ntahamwe n’icyaha ko atari we wabigizemo uruhare ngo abone ibyo biyobyabwenge kandi ngo ntiyari yateganyije kubikoresha, kuko yabibonye ku bw’igitagaza cya Yesu w’inazareti.
Umwe mu bayobozi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, yemeje ayo makuru ko uwo mugabo yafashwe ubwo yasakurizaga inyuma ya restora yari hafi aho agira ati: “urakoze Yesu”.
Tunde ashimangira ko ari Yesu wamuhaye urwo rumogi, yavuzeko mu Cyumweru gishize aribwo Yesu yamugendereye mu nzozi ngo amubaza niba yizera Imana yamukuye Igbo muri Nigeria.
Yakomeje avuga ko yabwiwe ko agiye guhozwa amarira, mu minsi mike akazabona impano, bidatinze mu gitondo aza gukangurwa na Malayika Gabriel amubwira ko yategetswe kumuzanira ibiryohereye.
The Southern Daily South Africa, itangaza ko ngo yakomeje kwemeza ko yahawe iyo mpano y’urumogi,abwirwa kurugurisha akiyondora nyuma akohereza amafaranga muri Nigeria aho umuryango we uherereye.
Aya makuru yose yavuze, yimwe agaciro na Polisi yo muri iki gihugu ahubwo itangaza ko agomba gushyikirizwa urukiko rugakora akazi karwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *