DSC_0793

Green Party yasubukuye ibikorwa

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), kuri uyu wa Gatanu ryasubukuye ibikorwa byaryo nyuma y’amatora yabaye mu mwaka ushize.

Ibikorwa by’iri shyaka byari byarahagaze nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize; n’ubwo hari imishinga ibyara inyungu iri shyaka ryafashijemo abaturage bo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Amatora yo muri Nyakanga yasize Dr. Frank Habineza wari uhagarariye iri shyaka abaye uwa kabiri inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze, gusa ishyaka DGPR rishobora kwegukana imyanya itatu mu Nteko Ishinga Amategeko, irimo ibiri yo mu mutwe w’abadepite n’umwe wo mu wa Sena.

Gusubukura ibikorwa bya Green Party byabereye mu karere ka Musanze, aho abagize Komite Nyobozi y’iri shyaka ku rwego rw’aka karere bahuriye mu nama yari ikomatanyije n’amahugurwa.

Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ubwo yatangizaga biriya bikorwa, yibukije abarwanashyaka ko ingengabitekerezo yaryo igizwe n’inkingi ebyiri: Demukarasi no kurengera ibidukikije.

Abarwanashyaka kandi bibukijwe ko mu mahame aranga iri shyaka harimo kubaha ihame rya Demukarasi, ubwisanzure no kwishyira ukizana, kurengera ibidukikije hakoreshejwe ubushishozi, ubutabera busesuye kuri bose; haba mu bukungu ndetse no kurinda ikirere ndetse n’ihame ryo gukora Politiki mu buryo bw’amahoro; hirindwa “gukorana n’imitwe yitwaza intwaro mu gukuraho ubutegetsi cyangwa gukuraho ubutegetsi ku mbaraga (Coup d’Ă©tat)”.

Andi mahame bibukijwe harimo gutanga ibitekerezo mu nzira y’amahoro ndetse n’iryerekeye iterambere rirambye no kurengera ibidukikije; dore ko muri Green Party “niba utemye igiti kimwe, tera 10”.

Harimo kandi kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu byo abarwanashyaka bibukijwe harimo uruhare rw’abagore mu kurengera ibidukikije, ndetse n’urw’urubyiruko mu mishinga ibyara inyungu.

Bahuguwe kandi ku biranga ubuyobozi bwiza n’ububi; banasabwa umusanzu mu kumenyekanisha ishyaka n’ibikorwa byabo bifashishije inzira zose z’itumanaho zishoboka, mu rwego rwo kurifasha kunguka abanyamuryango bashya.

Dr Habineza mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko biriya bikorwa bigomba gukomereza mu turere twose tw’igihugu.

Ati: “Iyi ni gahunda dutangiye ku rwego rw’igihugu ntabwo ari muri Musanze gusa, uyu munsi turi muri Musanze ariko mu byumweru bibiri tuzaba turi mu karere ka Rulindo, tuzakomerezayo muri iyi ntara y’Amajyaruguru.”

Dr. Habineza yunzemo ko mu byo ishyaka Green Party riteganya harimo no kuzuza inzego z’ishyaka, by’umwihariko kongera gushyiraho abakomiseri bari baravanweho mu mwaka ushize.

Murara Derrick uri mu bitabiriye amahugurwa, yavuze ko hari byinshi yungutse bishobora gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije.

Ati: “Twize uburyo dushobora gukora ibikoresho mu myanda irimo nk’iya pulasitiki aho kuyijugunya cyangwa ikaba yahumanya ubutaka, cyangwa kuyitwika ikaba yahumanya ikirere. Ikindi twigiyemo ko dushobora gukoresha ingufu zisubira, aho gukoresha ingufu zirangira nk’amakara n’ibiti bishobora kwangiza ibidukikije.”

Murara yunzemo ko nk’urubyiruko yatahanye umukoro wo gukora ubukangurambaga iwabo mu giturage, mu rwego rwo gufasha buri wese kumenya ko kurengera ibidukikije ari ibimureba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *