“Iyo negereye kiriya kiliziya, mba umusazi”. Hari kuwa 13 Mata, icyumweru kimwe jenoside itangiye mu Rwanda, ubwo Jean-Damascène Rutagungira yabonaga umuryango we wose wicirwa mu kiliziya cya Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Nyuma y’imyaka 22, uyu mugabo w’umuhinzi aritegura gutanga ubuhamya i Paris bushinja uwahoze ari burugumesitiri wa Kabarondo, Octavien Ngenzi n’uwo yaje asimbura, Tito Barahira, kuri uyu wa kabiri utaha bazatangira kuburanishwa ku ruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
“Nabuze umugore wanjye, abana, umuryango wanjye wose”, uwo ni Rutagungira uvuga ibyo yaboneye muri kiliziya Gaturika ya Kabarondo. Kuri we, ngo uruhare rw’aba bahoze ari abayobozi babiri muri jenoside ntirushidikanwaho.
Rutagungira akomeza agira ati: “Iyo batahaba, ntabwo hari gupfa abantu benshi”.
Mu gitondo cyo kuri uwo wa 13 Mata, kuva ku isoko ryari rikikijwe n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, niho Interahamwe zari zirimo gutegura kugaba igitero gikomeye. Rutagungira wari wahungiye mu kiliziya, avuga ko Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari kumwe n’abicanyi.
Abatutsi b’aha hantu ngo bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye, ariko ntibarusha intege abicanyi n’abasirikare bari boherejwe gufasha abandi bitwaje za grenade n’imbunda nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
“Hapfuye abantu benshi. Hari imirambo ahantu hose imbere ya kiliziya”, uwo ni Rutagungira.
Rutagungira avuga ko abicanyi basohoye abari barokotse bagatangira kuvangura Abatutsi n’Abahutu ari nabwo nyina ngo yahise yicwa areba. Nyuma ngo mu kiliziya hasohotse umugore witwa Joséphine Mukaruhigira akagenda asanga Tito Barahira amubwira ngo ntibamwice ni Umuhutu, ariko Barahira ngo akamusunika akagwa yubitse inda Interahamwe igahita imukubita ubuhiri mu mutwe yirebera n’amaso ye.
Ikindi kintu Rutagungira yibuka n’aho Tito Barahira yakijije Umuhutu wari ufite nyina w’Umututsikazi mu gihe abandi bose bicwaga, uyu mugabo ngo akaba atarishwe kubera ko Tito Barahira yabisabye.
Naho ku kijyanye na Octavien Ngenzi, ngo yatangaga amabwiriza ariko ngo mu buryo bw’ibanga rikomeye nk’uko Rutagungira akomeza avuga.
Ngo nyuma y’iyicwa ry’umugore twavuze haruguru, abicanyi bategetse impunzi gupfukama zikipfuka mu maso, maze umwe mu bicanyi avuga ko ari igihe cyo gutema batangira gutemagura abantu barabica.
Rutagungira yabashije gucika ajya kwihisha mu ishyamba kugeza ubwo ingabo zari iza FPR zinjiraga aha hantu mu mpera za Mata.
Barahira na Ngenzi nibo batangaga amabwiriza yo kwica
Yaba Octavien Ngenzi ndetse na Tito Barahira, bose bahakana uruhare rwabo muri jenoside, ndetse mu iperereza Octavien Ngenzi akaba yaravuze ko yarenzwe n’ibyabaga ku buryo ntacyo yari kubikoraho.
Ibi ariko abarokotse ntibabyumva na gato. Oreste Incimatata wari warahungiye muri paruwasi ya Kabarondo mu 1994, avuga ko aba bagabo uko ari babiri bari bafite ingufu kandi bafite ubushobozi ku baturage ugendeye ku kuba bari ba burugumesitiri.
Bashishikarije ubwicanyi, batanga amabwiriza ndetse bohereza abicanyi nk’uko byemezwa na Richard Musoni w’imyaka 38 nawe warokotse muri jenoside.
Uyu yemeza ko yabonye Tito Barahira yica Abatutsi 4 mu rwego rwo guha abaturage urugero ngo nabob ice. Yongeyeho ko jenoside itangira abaturage b’iwabo batashakaga kwica Abatutsi.
Ngo Abatutsi n’Abahutu bakoranye amarondo mu rwego rwo kurwanya abicanyi bashakaga kwica Abatutsi, ariko ngo kuwa 11 Mata, Barahira yaje yitwaje icumu maze yica abo bantu bane uyu mutangabuhamya avuga ko azi n’amazina yabo.
Kimwe n’abandi barokotse, ngo Richard Musoni ategereje urwo rubanza ngo rugomba guha isomo urubyiruko. Abandi ariko nka Incimatata, bababajwe no kuba uru rubanza rutazabera mu Rwanda aho abashinjwa bakoreye ibyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


