Igisirikare cya Tchad kiri mu myiteguro yo kohereza ingabo zacyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha ku rugamba ingabo za kiriya gihugu ziri mu ntambara n’umutwe wa M23.
Ni amakuru yemejwe na rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad, mu itangazo ryamagana kiriya cyemezo ryasohoye.
Amakuru avuga ko ku Cyumweru gishize ari bwo Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC yagiye muri Tchad rwihishwa, mu rwego rwo gusaba mugenzi we w’iki gihugu, MarĂ©chal Mahamat Idriss DĂ©by Itno kumuha Ingabo zo kumufasha guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimusumbirije.
Tshisekedi yiyambaje Ingabo za Tchad nko kugerageza “amahirwe ya nyuma”, nyuma y’amasaha make abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC bamusabye kujya mu mishyikirano na M23; umutwe we yarahiye ko batazigera baganira kuko we awita uw’iterabwoba.
Ishyaka Front Pour l’Arternance et la Concorde au Tchad (FACT), mu itangazo riheruka gusohora, ryagaragaje ko iki gihugu kiri mu myiteguro yo kohereza muri RDC ingabo.
Riti: “FACT iramenyesha abanyagihugu n’abanyamahanga ko agatsiko ka gisirikare kari kwitegura kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Iri shyaka ryibukije ko atari ubwa mbere Tchad igiye kohereza ingabo muri RDC, kuko mu 1998 MarĂ©chal Idris DĂ©by Itno na bwo yohereje ibihumbi by’ingabo muri iki gihugu mu gihe habaga intambara ya mbere ya Congo yasize iherezo ku butegetsi bwa mugenzi we MarĂ©chal Mobutu Sese Seko.
FACT yavuze ko Perezida DĂ©by muto “ari gutera ikirenge mu cyase, mu gihe Kiliziya zose muri RDC zisaba [leta y’iki gihugu] kujya mu mishyikirano na M23.”
Iri shyaka kandi ryagaragaje ko kuba Leta ya Tchad igiye kohereza muri RDC ingabo bizatuma ikibazo kiri muri iki gihugu kirushaho gukomera nk’uko byagenze muri Sudani, nyamara cyagakemutse mu mahoro.
Ryunzemo riti: FACT iramagana yivuye inyuma iki cyemezo kitagira icyo kizana usibye gusenya no kubabaza abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari.”
Ku Cyumweru gishize nyuma y’uko Tshisekedi yari yamaze kuva muri Tchad, Perezida w’iki gihugu yanditse ku rubuga rwe rwa X ubutumwa bwasabaga “kubaha ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, ibyaciye amarenga y’uko bombi bari bamaze kunoza umugambi.
Tchad igiye kwiyongera ku bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania n’u Burundi bisanzwe bifite ingabo zifatanya na FARDC kurwanya M23; cyo kimwe n’imitwe nka FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro.


