Umubiligi uzwiho kuba umuhezanguni witwa Luc Michel muri iki cyumweru yasesekaye I Bujumbura aje kuba umujyanama mu bya politiki wa perezida Nkurunziza, aho ngo yaje asaba ubutegetsi kutazemera kujya mu biganiro byari byitezweho kurangiza ibibazo biri mu Burundi I Arusha.
Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, ngo yerekanye uyu mugabo usanzwe ari impuguke mu bibazo bya politiki byo muri Afurika, avuga ko ari inshuti y’u Burundi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi.
Willy Nyamitwe icyo gihe akaba yaravuze ko ibiganiro bya Arusha ari agatego katezwe n’abadipolomate b’i Burayi.

Bwana Benjamin Mkapa, wahoze ari perezida wa Tanzania, akaba ari nawe wahawe inshingano zo kuyobora ibiganiro bihuza Abarundi, yari yigijeyo itariki ibiganiro bizatangirira ayishyira kuwa 21 Gicurasi mu gihe byagombaga gutangira kuwa 02 kugeza kuwa 06 Gicurasi, mu rwego rwo kugerageza gushakira igisubizo ibibazo by’Abarundi byatangiye muri Mata 2015.
Luc Michel avuga ko ibiganiro nka biriya guverinoma yatumiwemo ku munota wa nyuma kandi ngo abandi bari baratumiwe mbere y’igihe guverinoma idakwiye kubyitabira.
Kuri we, ngo byaba ari nko kujya Canossa (Igihe umwami w’abami w’u Budage, Henri IV yajyaga imbere ya papa Gregoire VII mu 1077 akamupfukama imbere). Yagize ati: “Ntabwo byemewe kandi ibyo ntabwo bizabazanira amahoro. Ayo mahoro azabaho nyuma y’iterabwoba, kugenzura umupaka w’u Rwanda kandi aho niho hakenewe gushyirwa imbaraga”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


