Muri Afuganisitani, imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa bus zagonganye n’ikamyo yari itwaye Peterori abantu 52 barapfa abandi 73 barakomereka bikomeye bitewe no kutubahiriza amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru taliki 8 Gicurasi 2016 ahagana ku isaha ya 06:30 za mu gitondo ku isaha yo muri Afuganisitani.
Izo modoka uko ari 3, zahiye zirakongoka nyuma yo kugonganira mu muhanda uhuza umurwa mukuru Kabul n’umujyi uri mu majyepfo ya Kandahar.
Nyuma y’uko 50 bahatakarije ubuzima abandi 73 baratabawe bavamo bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro mu ntara ya Ghazni nk’uko BBC yabitangaje.
Usibye ko ngo amategeko yo kubahiriza umuhanda muri Afuganisitani akenshi atajya akurikizwa, bikaba byabaye intandaro y’iyo mpanuka ngo n’imihanda yaho itameze neza.
Ibiro ntaramakuru bya Associated Press biravuga ko umuyobozi wa polisi yo mu muhanda mu ntara, Mohammadullah Ahmadi, yavuze ko impanuka yatewe n’uburangare.
Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’abazimyaga umuriro ari bwo bwagize uruhare rukomeye mu kurokora abari bananiwe kuva mu modoka ubwo zarimo zikongoka.
Impanuka ziramenyerewe cyane muri Afuganisitani ahanini kubera imihanda mibi ndetse n’abashoferi batubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com




