Amaranye icyumweru umurambo w’umwana we mu nzu yizeye ko azazuka

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 25 wo mu Karere ka Nebbi amaranye icyumweru umurambo w’umwana we w’umwaka umwe mu nzu mu ibanga kubera ko ngo yari yizeye ko azazuka.

Jane Iwutung yabanaga umurambo w’umwana we, Gerald Rwothomio mu rugo aho yakodeshaga mu giturage cya Kasuku ho muri Nebbi nyuma y’icyumweru umwana apfuye yishwe na meningitis.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu Karere ka Nebbi ushinzwe ubugenzacyaha, Hamilton Okidi, ngo uyu mubyeyi yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru nyuma yo kuregwa n’abaturanyi be. Okidi yasobanuye ko abaturage bagize impungenge n’umunuko waturukaga mu nzu ya Iwutung.

aaaaaabig-703x422
Abaturage bipfutse kubera umunuko

Okodi avuga ko uyu mubyeyi yabagaho mu ibanga abana n’uyu murambo. Yongeyeho ko ibi ari ubwa mbere abibonye mu myaka 30 amaze mu kazi.

Naho Christopher Ongu, wayoboye kuri iki cyumweru igikorwa cyatumye uyu murambo ugaragara, yavuze ko byabaye ngombwa ko bakoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bari bariye karungu bashaka kwivugana Iwutung.

Ongu avuga ko basanze umurambo watangiye no kwangirika uzingiye mu mwenda na bibiriya iruhande rwawo nk’uko iyi nkuru dukesha The New Vision ikomeza ivuga.

Umwe mu bakobwa ba Iwutung mu guhatwa ibibazo na polisi, yavuze ko nyina yababwiye ko yagize iyerekwa akabona ko umuhungu we azarwara, agapfa ndetse akazuka ku munsi wa karindwi.

Nk’uko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 13 yakomeje avuga, ngo nyina yari yababwiye ko umunsi wo ku Cyumweru ari wo w’umuzuko w’uyu mwana w’umuhungu kandi ko iminsi yose yari ishize basengaga bategereje ko ku Cyumweru hagera.

Uyu mwana yakomeje asobanura ko nyina abarizwa mu itorero ryitwa Askari Pa Yesu (Bisobanuye ingabo za Yesu). Yakomeje avuga ko inzu yabo nyina yari yarayihinduye urusengero.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Iwutung yasanzwe ari gusengana n’uwitwa Maleng Parwoth bikekwa ko ari we mukuru w’itorero ryabo. Naho umugabo w’uyu mugore, Rashid Ongei, yatangaje ko yababajwe n’ibyabaye.

Uyu mugabo kuri ubu ngo uri mu bitaro bya Nebbi aho amerewe nabi na diyabete, yavuze ko ataherukaga kubona umugore we muri icyo cyumweru cyose. Yongeyeho ko ari amakuru ababaje yumvise ariko yamenye impamvu umugore we atari akimugemurira.

Ukuriye ubugenzacyaha bwa polisi mu karere ka Nebbi, Christopher Okidi, yakomeje avuga ko bari gutekereza kurega uyu mugore icyaha cyo kubangamira ishyingura gihanwa n’ingingo ya 21 mu gitabo cy’amategeko, umurambo bakaba bawatse Iwutung bawujyana mu Bitaro bya Nebbi ngo ubanze ukorerwe ibizamini mbere yo gushyingurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *