Kuri uyu wa Mbere, Moise Katumbi yitabye urukiko rw’ubujurire rwa Lubumbashi agiye guhatwa ibibazo, aho yageze ku rukiko aherekejwe n’imbaga y’abantu bamushyigikiye.
Ngo byari ibintu bidasanzwe mu mujyi wa Lubumbashi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi ubwo abantu benshi bari baherekeje Katumbi ku rukiko bagiye bambaye imyambaro yera. Usibye abantu basanzwe, yanaherekejwe n’abakada bo mu ihuriro G7 azahagararira mu matora ya perezida, ndetse n’abo mu rindi huriro rishya ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryiyise Alternance pour la République ryari ryaturutse I Kinshasa.
Mu masaha ya mugitondo kare nibwo hatangiye kugaragara umubare mwinshi w’abapolisi n’abasirikare, aho ababibonye banavuga ko n’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda nabo bari bikwije ku bikoresho bya gisirikare.
Hanze y’urukiko, ngo urujya n’uruza rwari rwahagaze, aho imbaga yari iherekeje Moise Katumbi yari yirunze abantu baririmba indirimbo zisingiza uwahoze ari umuyobozi w’Intara ya Katanga nk’uko Oeil d’Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Iyi nkuru ivuga ko igipolisi cyabanje gusaba abaturage kuva aha hantu mbere y’uko batangira kuhabakura ku ngufu. Abanyamakuru bari baje gukurikirana iyi nkuru nabo basabwe kuhava, hakaba hari impungenge ko hashobora kubaho guhangana.
Tubibutse ko Moise Katumbi akurikiranweho gushaka abacanshuro b’abanyamahanga ngo bagomba kujya bamucungira umutekano, aho bamwe mu bayobozi bavuga ko yinjije mu gihugu abagera kuri 600 baturutse muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


